Umuryango Nobel foundation uzwiho gutanga igihembo cy’amahoro kitiriwe” Nobel” kizwi nka”prix Nobel”, watangaje ko wisubiyeho ku cyemezo wari warafashe cyo kwemerera Uburusiya na Belarus kwitabira ibikorwa byawo bitewe n’uruhare rw’ibi bihugu mu ntmbara iri kubera muriUkraine.
Uyu muryango ,watangaje iki cyemezo ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeri mu 2023, mu gihe habura igihe gito ngo ibi bihembo bitangwe mu muhango uteganyijwe mu Ukwakira ukazabera I Stockholm muri Suede.
Ibyatangajwe na Nobel Foundation bisa no kwisubiraho kuko mbere uyu Muryango, wari wavuze ko Ambasaderi w’u Burusiya n’uwa Belarus muri Suède bazagaragara muri ibi birori.
Amakuru dukesha France 24, avuga ko Umuryango Nobel Foundation wisubiyeho, nyuma yo gushyirwaho igitutu n’amashyaka ya politike yo muri Suède, agaragaza ko nta buryo Uburusiya na Belarus bakwiriye gutumirwa,ibi bihugu bifite uruhare mu ntambara iri kubera muri Ukraine.
Ni umwanzuro wakiranywe yombi n’ubuyobozi bwa Ukraine, aho Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Oleg Nikolenko yavuze ko “ari intsinzi ku kiremwa muntu”.
Schadrack NIYIBIGIRA