Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Imiti n’Ibiribwa (FDA/Food and Drugs Authority) cyanyomoje ibyatangajwe ko umuti uvura SIDA wageze mu Rwanda ariko ukaba wakwigonderwa na bacye.
Ibinyamakuru bimwe tutifuje gutangaza mu nkuru yacu, byari byanditse inkuru zirimo imwe ifite umutwe ugira uti “FDA yatangaje ko umuti uvura SIDA wageze mu Rwanda-ibiciro byawo birahanitse.”, byari byatangaje iby’aya makuru.
Hari ikindi kinyamakuru cyari cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “Ibiciro by’umuti uvura SIDA byashyizwe ahagaragara.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Imiti n’Ibiribwa (FDA) cyanyomoje iby’aya makuru, kivuga ko ari inkuru z’incurano.
Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyamba z’iki Kigo, cyagaragaje ko izi nkuru ati fake news [amakuru mahimbano] gisaba abantu kutayaha agaciro.
RWANDATRIBUNE.COM