Urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiruvuga rumwe n’amagambo Perezida Tshisekedi akomeje gutangaza kuko avuga amagambo atagira ibikorwa.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umukuru w’urubyiruko muri Kivu y’Amajyaruru Fabrice Kugaya, ubwo yatangazaga ko icyo bakeneye Atari amagambo menshi ko ahubwo bakeneye ibikorwa bifatika.
Uyu muyobi w’urubyiruko yavuze ibi mu gihe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aherutse guhamagarira urubyiruko kwinjira mu gisirikare kugirango babashe guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ibintu bamwe muri uru rubyiruko batumvise neza kuko bari baziko bagiye gutera u Rwanda kumugaragaro bagahangana narwo.
Ibi yabivuze ubwo yagarukaga ku ijambo rya Perezida Tishesekedi aherutse gutangaza asubiza mugenzi we w’u Rwanda, ibintu byiswe nko guterana amagambo.
Yakomeje agira ati”Byari ngombwa ko asubiza mugenzi we, ariko byari kuba byiza kurushaho iyo akoresha ibikorwa”.
Uwineza Adeline