Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena, umukandida w’ishyaka FPR-Inkotanyi yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku munsi wa Gatatu wo kwiyamamaza kwe akaba yasesekaye mu Karere ka Ngororero ahagana i saa tanu n’igice yakirwa n’abaturage baturutse hirya no hino barenga mu mirenge igize akarere ka Ngororero
Ubwo yinjiraga muri Stade ya Ngororero yakiriwe n’amajwi menshi y’abaturage bavugira rimwe bati”Ni wowe, ni wowe, muzehe wacu muzehe wacu”
Bamwe mu baturage baje kwakira Perezida Paul Kagame bavuze ko baje bafite ibyishimo byinshi kuko bishimira ibyiza amaze kubagezaho mu myaka amaze ayobora igihugu cy’u Rwanda haba amajyambere ndetse n’umutekano.
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu kari karazahajwe n’intambara y’abacengezi mu 1998 ndetse hari abanyeshuri bishwe ku ishuri rya Nyange nyuma yo kwanga kwitandukanya nkuko bari babisabwe n’abacengezi.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane bashingiye kubyo u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize bagakomereza kwiyubaka bashyize hamwe.
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko azakomeza kubateza imbere mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, Uburezi, ibikorwa remezo, imibereho myiza n’ibindi bikorwa byose bibafitiye akamaro ko bigomba kwihutishwa mu iterambere.
Nyuma yo kuva mu karere ka Ngororero Kandida Perezida Kagame watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-INKOTANYI yakomereje ibikorwa bye mu karere ka Muhanga aho abikorera bamuvuze imyato maze bashimira Umuryango FPR Inkotanyi, uharanira inyungu za buri Munyarwanda wese.
Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame basabwe kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no kwirinda umuvundo mu gihe cyo gutaha kugira ngo hatagira ukomereka cyangwa ngo abe yabura ubuzima nk’uko byagenze mu Karere ka Rubavu.
Ni mu gihe mu gitondo Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo wabaye kuri Site ya Gisa ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Rubavu.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango bagaragaje ko bashyigikiye Chairman wabo, Paul Kagame ndetse biteguye kumutora 100% mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Kagame wasesekaye kuri Site ya Shyogwe mu karere ka Muhanga ku isaha ya Saa cyenda n’ igice aho yabanje gusuhuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ababwira ko yishimiye kubana n’abo abibutsa imvugo yo hambere igira iti “Ngira nkugire”.
Yavuze ko adashidikanya ko ku wa 15 Nyakanga bazakora ubikwiye mu rwego rwo gushimangira urugendo rwo guhindura isura y’u Rwanda.
Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo Abanyarwanda bafite rwo kuyavamo no kwiyubaka. Agira ati “Urugendo rwo kwiyubaka turarugerereje. Hari aho tugeze hashimishije. Ntabwo dukwiye gusubira inyuma rero. Ibyo ndabivuga, mbwira Abanyarwanda bose.”
Yavuze ko n’abandi badafatanya na FPR babifuriza ineza kugira ngo ikizabatandukanya kizabe igikorwa buri muntu wese afitemo inyungu. Ati “Abanyarwanda bose, ibyo bemera ibyo ari byo byose bindi, aho baturuka hose.”
Kagame yagarutse ku kibazo cy’ubuhunzi aho Politiki ya kera hari Abanyarwanda yari yarahejeje mu mahanga bari barahungiyemo. Ati “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “ Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”
Yibukije abateraniye kuri Site ya Shyogwe gukomeza inzira y’iterambere rirambye no kurushaho gukora ibyiza. Ati ” Ndangira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye imitwe ya politiki yakomeje gushyigikira uyu Muryango mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite agira ati:” Ntabwo iyi mitwe ya Politike yananiwe gukora ibyabo, ahubwo n’uko bashyize mu gaciro. Ibyo FPR yageraho ifatanyije n’iyi mitwe byaba byinshi kurusha uko buri wese yakora ibye” .
Perezida Kagame yasabye abo muri utu Turere kuzahitamo neza kugira ngo u Rwanda rukomeze rurusheho gutera imbere. Mu Rwanda amatora ategenijwe kuva tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu ndetse na tariki ya 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu.
Rwandatribune.com