U Burusiya bwatangaje ko mu ijoro ryakeye mu bipimo by’ibisasu byarashwe muri Ukraine ko harashwe indebakure (radar) ebyiri z’uburyo bwa gisirikare zifashishwa mu gukumira ibisasu bya missile, byo mu bwoko bwa S-300 , ko Hanarashwe kandi ububiko bwinshi bw’intwaro n’ahanyuzwa ibikomoka kuri peteroli.
U Burusiya bwaherukaga gutangaza ko bwarashwe uruganda rukora bifaru bya gisirikare, ndetse n’uruganda rukora intwaro zifashwa mu gukumira no kurwanya ibitero bya missile ziraswa n’indege cyangwa amato.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya kandi yakomeje itangaza ko yakoresheje missiles ziraswa mu ntera ndende yasenye uruganda rw’intwaro mu mujyi wa Brovary, mu nkengero z’umurwa mukuru Kyiv.
Iyi minisiteri yokomeje igira iti: Twarashe ahantu 68 mu ijoro ryakeye, nk’uko byemejwe n‘umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Major General Igor Konashenkov, kuri iki cyumweru.
Leta ya Moscow yatangaje ko yakajije ibitero ku murwa mukuru Kyiv no mu nkengero zawo, nyuma yo gushinja ingabo za Ukraine kurasa ku ngo z’abaturage zo mu Burusiya mu duce twegereye imipaka.Ni ibirego ariko Ukraine ihakana.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya kandi iheruka kwemeza ko ubwato bwayo bw’intambara buzwi nka Moskva bwarwaniraga mu nyanja y’umukara, buheruka kurohama nyuma y’uguturika no gushya kw’itwaro bwari buhetse.
Ahandi hakomeje kubera urugamba rukomeye ni mu gace ka Mariupol, umujyi uri mu majyepfo y’igihugu.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko kwica abasirikare bake basigaye muri uwo mujyi byatuma ibiganiro n’u Burusiya bihagarikwa.
Kugeza ubu abaturage benshi bari bahatuye barahunze, ndetse Ukraine ivuga ko 95% by’uyu mujyi bimaze gusenywa
Ahubwo perezida wa Ukraine yasabye uburengerazuba bw’isi kubafasha kubona intwaro zikomeye, cyane ko u Burusiya buvuga ko burimo kugenzura uwo mujyi ukora ku cyambu hafi ya wose, ku buryo burimo gusaba abasirikare bake basigaye kumanika amaboko.
Mu byo u Burusiya busaba harimo ko Ukraine yerura ko itazajya mu ihuriro rya gisirikare ry’u Burayi na Amerika (NATO), no kwizeza umutekano w’ibice bikoresha ururimi rw’Ikirusiya muri Ukraine.
Impade zombi zimaze imisi ziri mu biganiro byatangaga icyizere cyo gutuma itambara ihagarikwa, ariko muri iki gihe bisa n’ibyadindiye, ku buryo u Burusiya bwari bwatangaje ko buvanye ingabo mu nkengero za Kyiv, noneho burimo kuyisukaho ibisasu biraswa mu ntera ya kure.
Inzira y’ibiganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine ikomeje kuba ingorabahizi.
Uwineza Adeline