Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’ u Rwanda Dr Vicent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Ambasaderi Albert Shingiro w’ U Burundi byibanze mu kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu dore ko aba bayobozi bari mu nteko rusange y’Umuryango w’abibumbye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku kicaro cy’Umuryango Wabibumbye.
Nyuma y’ibi biganiro aba bayobozi bayoboye Dipolomasi z’ibi bihugu banyujijeho ubutumwa bugaragaza ko bagiranye ibiganiro birebana no gushyira mu buryo umubano w’ibi bihugu bituranye.
Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka 6 bidacana uwaka nyuma y’uko buri gihugu cyagiye gitunga agatoki ikindi mu bikorwa by’ubugambanyi , urugero rwa hafi u Rwanda rukaba rwaragaragaje ko mu mashyamba yo mu Burundi hari abarwanyi b’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ibi bikaba byemezwa n’abafatiwe muri ibyo bikorwa bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda biyemereye ko bagiye bahabwa ubufasha n’inkunga zitandukanye n’igisirikare cy’u Burundi.
Ni mugihe u Burundi nabvwo bwakunze gushinja u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutehgetsi bwa Petero Nkurunziza wayoboraga iki gihugu mu mwaka 2015.
U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gutsura umubano rushyikiriza u Burundi bamwe mu bafatiwe ku butaka bwarwo bari mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Burundi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bifite ubushake bwo gukemura ibibazo kandi ko hari ibiganiro byakozwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi kuva mu myaka 6 ishize
Aliciah Habibi