Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye atandukanye hagati ya Tanzania n’u Rwanda, abakuru b’ibihugu byombi mu ijambo ryabo bongeye kugaragaza ko ibihugu byombi bisangiye byinshi bitari imipaka gusa ahubwo ari ibivandimwe, ndetse abakuru b’ibihugu byombi babishimangira umwe yita undi mushiki we undi yita undi musaza we.
Amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, arimo ayajyanye n’ubutwererane ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, amasezerano mu bijyanye n’uburezi, amasezrano ajyanye n’ubugenzuzi mu bijyanye n’imiti n’ibikoresho bya kwa muganga, amasezerano mu bijyanye n’uburezi, n’amasezrano mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi biyemeje ubufatanye mu bijyanye no kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyane cyane ku mupaka wa Rusumo bihuriyeho.
Faustin Ndungulile, minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho na mugenzi we w’u Rwanda, Paula Musoni Ingabire ni bo bashyize umukono ku masezrano ya mbere hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu gihe andi yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Tanzania, Amb. Liberata Mulamula.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, niwe wafashe ijambo bwa mbere, ashimira Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, yise mushiki we, “ati twishimiye kukwakira n’intumwa zawe mu Rwanda. U Rwanda na Tanzania bisangiye byinshi bitari imipaka gusa”.
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko “Ubushake bwo guteza imbere abaturage bacu iteka byahoze mu izingiro by’ibyo twiyemeje. Aya masezaro ararushaho gushimangira ubufatanye kandi biratanga undi mujyo mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’umwihariko umuhanda wa gari ya moshi, ibijyanye n’amata, u Rwanda rwiteguye gukorana n’abavandimwe ba Tanzania, binyuze muri EAC no hanze yayo, mu gukura ibihugu mu bibazo by’ubukungu byatewe na Covid-19”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Tanzania ibihugu byombi biharanira kurushaho kubaka umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ukomeye kandi utera imbere mu bukungu.
Mu gusoza ijambo rye, umukuru w’igihugu yashimiye Perezida Saluhu kubw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda kandi avuga ko Abanyarwanda bishimiye kumwakira.
Perezida Samia Suluhu, nawe mu ijambo rye yavuze ko nta byinshi arenzaho ibyinshi mugenzi we yabivuze.
Ati ” Reka nongere nshimire musaza wanjye Perezida Kagame ku kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda ni icyubahiro gikomeye ku gihugu cyacu. Biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania na Tanzania iri hafi y’u Rwanda,”
Yashimiye ko u Rwanda rwihanganishije iki gihugu no kuba Abanyarwanda barabaye hafi y’Abanyatanzania mu bihe bikomeye byo kubura uwari umukuru w’igihugu, Nyakwigendera John Pombe Magufuli.
Perezida wa Tanzania kandi yavuze ko yari yabanje kuvugana na mugenzi we akamubwira uko ibintu byifashe mu Rwanda nawe akamubwira uko byifashe muri Tanzania.
Yavuze ko Tanzania yiteguye gufatanya n’u Rwanda mu bukungu no mu bindi ariko ikiruta ari ukurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi kandi usanzwe ari mwiza cyane. Ati “Uyu munsi twasinyanye amasezerano agiye kurushaho gukomeza umubano,”
Yavuze ko u Rwanda ruteye imbere hari ibyo baje kurwigiraho, kandi biteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.