Mu gihe hari hamaze iminsi hari agahenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zari zimaze iminsi zishyamiranye M23 na FARDC ishyigikwe na FDLR, Wagner Group n’imitwe ya Mai-Mai, kuri buri ruhande hari ibimenyetso bifatika bitegura urugamba
Kuwa 17-03-2023 ni bwo umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko urekuye uduce twa MUREMURE, NYAMITIMA, NKINGO, SHASHA, KAGANO, KIHULI (3 tours), MALEHE, MATANDA, RUBAYA, BIHAMBWE, NYAKAJANGA, na Mweso.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya poltiki Lawrence Kanyuka, yavuze ko ari mu rwego rwo gutera intambwe iganisha ku biganiro na Leta ya Kinshasa.
Hadaciye kabiri uyu mutwe watanze impuruza ubicishije mu itangazo ryo kuwa 17 Werurwe 2023 ko ubwo wari ukimara kuva muri turiya duce twose, hategerejwe ingabo za EAC zitwinjiramo nkuko biteganyijwe mu masezerano ya Luanda, ariko ko ingabo za Leta FARDC zitazuyaje zahise zinjira muri utwo duce twose ziri kumwe na FDLR n’imitwe ya Mai-Mai.
Ibi bikaba byarababaje M23 ndetse ica amarenga ko mu gihe byaba ngombwa ishobora kwisubiza utwo duce. Ni naho mu isesengura duheraho tuvuga ko ku bw’ibyo iyi ari yo mpamvu ya mbere yatuma intambara yaduka ku mpande zombi.
Impamvu ya kabiri ishobora gutuma imirwano yaduka, ni imyiteguro ndetse n’amavugurura ku rwego rw’imiyoborere ya gisirikare amaze iminsi akorwa aho Gen.Marcel Mbangu Mashita wari ushinzwe Akarere k’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru yambuwe inshingano zo kuyobora ibikorwa by’imirwano muri iyi Ntara zigahabwa Lt.Gen Costa Ndima usanzwe ari Guverineri w’intara ya Kivu .
Uyu Gen.Ndima yagiye arega ibukuru Abajenerali bagenzi be ko batazi kuyobora intambara ko mu gihe yahabwa ububasha azahita yigizayo umutwe wa M23, ni muri urwo rwego mu ibaruwa yanditswe n’umugaba w’ingabo za FARDC Gen.Tshiwewe SONGESA yo kuwa 18 Werurwe 2023 yeguriye Gen.Ndima Ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare, Gen.Ndima ndetse amwifuriza amahirwe mu mirimo ye.
Ingingo ya gatatu yerekana ko imirwano ishobora kongera kwaduka hagati ya M23 na FARDC, ni imyitozo imaze ihabwa abasirikare ba Leta ndetse n’aba FDLR mu gace kiswe QG Avance. Iyi myotozi ikaba iri gutangwa n’abacancuro ba Wagner aho batanga amahugurwa kuri izi ngabo yo kumenya gukoreshya amataratara areba nijoro, gukoresha imbunda za mudahushwa ndetse no kurwanishya ibimodoka by’intambara.
Ingingo ya kane, ni ingendo zimaze iminsi zikorwa n’Abayobozi ba FDLR harimo urwavuzwe cyane n’urw’itsinda riherutse i Kinshasa riyobowe na Col.Emille Faradja Terimbere ari kumwe n’Umunyapolitiki uhagarariye inyungu za FDLR mu Buraya Murego Faustin. Izi ntumwa zikaba zarabonanye na Ministiri w’ingabo wa Congo, Gilbert Kabanda ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo za FARDC, Gen.Tshiwewe SONGESA.
Mu byagezweho basabye FLDR kwitanga itizigamye mu rugamba rwo gufasha FARDC kurwanya M23 ndetse ko na Leta ya RDC izayitera inkunga y’ibikoresho, amafaranga ndetse n’ubuvugizi mu bya politiki, harimo ko Leta ya Congo izasaba iy’u Rwanda ko hakorwa imishyikirano na FDLR, impunzi zigatahuka zemye, ndetse ko Congo izavuganira uyu mutwe ukavanwaho icyashya cyo kwitwa umutwe w’iterabwoba.
Ntibwacyeye kabiri hahise hasohora inyandiko zitandukanye zitabariza impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo aha twavuga inyandiko y’itsinda ryiyise ko riharanira uburenganzira bwa muntu, hari n’iryasohowe n’irindi shyirahamwe ry’abahakanyi ba Jenoside JAMBO ASBL ryo kuwa 15 Werurwe 2013, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka rya FDU INKINGI n’andi menshi yose yagarutse ku kibazo cy’impunzi ndetse asaba ko hajyaho ibiganiro byimbitse na Leta y’u Rwanda. Ibi byose bikaba byarakurikiye ibiganiro biherutse kuba hagati y’abarwanya Leta y’u Rwanda na Guverinoma ya Congo.
Ntitwabura kuvuga ku kwihuza kw’abatavuga rumwe na Leta cyane imitwe yitwaje intwaro ariyo FDLR, CNRD/FLN, RUD URUNANA, RRM na FPP yashyize hanze itangazo ko yihurije mu ihuriro ryiswe CORE (Coallition Rwandaise en exil) ryo kuwa 27 Gashyantare 2023.
Ayo mashyaka yose akaba yerekana ko akeneye gutaha ku ngufu kandi n’ukuboko kwa Leta ya Congo kukaba kubyerekana cyane nko mu mbwiruhamwe z’abayobozi barimo Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yagize ati “FDLR ni Abanyarwanda nk’abandi kandi bakeneye kwakirwa mu muryango nyarwanda bityo turasaba umuryango mpuzamahanga ko wahatira Leta y’u Rwanda kwemera ibiganiro na FDLR impunzi zigataha.”
Ibindi bimenyetso byerekana umwuka w’intambara, ni indege z’intambara ndetse n’ibikoresho bitandukanye bimaze iminsi bigurwa na Leta ya Congo mu Bushinwa, u Burusiya na Turukiya nabyo byerekana ko iyi Leta iri kwitegura intambara yeruye hagati yayo na M23, ndetse hakiyongera urubyiruko rumaze iminsi rwinjizwa mu gisirikare.
Imitwe ya Mai Mai izwiho guhohotera abaturage, muri iki gihe ikaba ifashwe nk’amata y’abashyitsi yaba mu mujyi wa Goma n’ahandi aho abakurikuriye iyi mitwe bakodesherejwe amahoteli ahenze mu mujyi wa Goma, aha twavuga nka Gen.Amuri Yakutumba wafatiwe ibihano na EU, akaba acumbikiwe muri Hotel yitwa Linda iGoma.
Ntitwabura kugaruka ku mvugo z’abayobozi ba Congo. Aha twavuga abadepite, Abasenateri, Minisitiri w’ingabo wa Congo, Umuvugizi wa Leta ndetse n’abayobozi b’ingabo bakomeje gutsemba ko nta gihe na kimwe Leta yabo izagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe uyu mutwe nawo ukomeje kuvuga ko utazigera urambika intwaro hasi mu gihe Leta ya Congo utaremera ibiganiro, ngo ikemure icyatumye uyu mutwe ufata intwaro.
Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzakomeza tubagezaho aho uruhande rwa FDLR rugeze na rwo rwitegura imirwano, aho uruhande rwa M23 narwo rugeze rwisuganya, imyiteguro yo ku ruhande rwa Mai-Mai, umutwe wa CNRD/FLN nawo ukorera ku butaka bw’u Burundi n’ibindi bimenyetso byerekana ko imirwano ishobora kwaduka isaha iyo ariyo yose kandi ikazakomera kurusha iya mbere.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM