Kugeza ubu Ubutegetsi bwa Zambiya buyobowe na Perezida Hakainde Hichilema ,bukomeje kugaragaza Inyota no kwifuza gufasha Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kurwanya umutwe wa M23.
Mu nama y’umuryango wa SADC yateranye ku nshuro ya 42 i Kinshasa guhera tariki ya 17 Kanama, Perezida Felix Tshisekedi yise M23 Abanyamusozi b’Abanyarwanda bamuteye baturutse mu Burasirazuba bw’igihugu cye, Ndetse anasaba ibihugu bigize uyu muryango kumutera ingabo mu bitugu bagasubiza M23 aho yaturutse.
Nyuma gato y’amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi ,Perezida wa Zambiya Hakainde Hichilema nawe yahise Yungamo, ahita asaba Abayobozi b’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC guhagurukira rimwe bagafasha DR Congo Kurwanya icyo yise ubushotoranyi bwakorewe kino Gihugu biturutse mu Burasirazuba , Ndetse anagaragaza ko biri mu nyungu rusange z’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC byose.
Yagize ati:” Ndagirango mfate uno mwanya mbabwira ko, mu gihe umwe mu banyamuryango bacu adafite Amahoro n’umutekano, gahunda z’Umuryango wacu wa SADC zigamije iterambere zitabasha kugerwaho.
Niyo mpamvu Zambiya yifuza ko twese twahaguruka tugafasha DR Congo , guhangana n’ubushotoranyi Bw’abayigabyeho ibitero biturutse mu Burasirazuba .”
Ejo bundi kuwa 4 Ukuboza 2022 mu nama yabereye i Kinshasa yari igamije kwiga ku ihandugurika ry’ikirere no Kubungabunga ibidukikije, yanitabiriwe na John Kelly Intumwa idasanzwe ya Perezida Joe Bidden mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, Timmermans vice-président wa Komisiyo y’ubumwe bw’Uburayi ishinzwe ihindagurika ry’ikirere n’abandi .
Nubwo Perezida Hichilema wa Zambiya atitabiriye iyo nama, yahamagaye Perezida Felix Tshisekedi akiri muri iyo Nama, maze baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo byumwihariko umutwe wa 23 N’umusanzu Zambiya yatanga kugirango ifashe DR Congo guhangana n’icyo kibazo.
Ibi kandi byahise binatangazwa n’ibinyamakuru byo muri DR Congo bitandukanye ,byemeza ko ubwo Perezida Tshisekedi yari akiri muri iyo nama, yahamagawe na mugenzi we wa Zambiya, maze bakaganira ku kibazo cya M23.
Andi makuru yo kwizerwa aturuka muri DR Congo avuga ko Perezida Hichilema wa Zambiya amaze iminsi Agirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi ku ngingo irebana n’uko Ubutegetsi bwa DR Congo, bwakongera kwisubiza Ubugenzuzi bw’Umujyi wa Bunagana n’utundi duce two muri Teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru twigaruriwe na M23, ariko ngo akaba ari kubitwara gake gake, kubera kwanga kugongana N’izindi ngabo zihuriweho n’umuryango wa EAC zatangiye kugera mu Burasirazuba bwa DR Congo, kurwanya Imitwe yitwaje intwaro n’ubwo Gen Mariuki ukuriye ingabo za Kenya zamaze kuhagera, yatangaje ko umutwe wa M23 utari muyo bagomba kurwanya.
Perezida Tshisekedi nawe kandi, ngo akomeje kugaragaza ibimenyetso byo kutizera ingabo za EAC ,bitewe n’uko Muri uyu muryango harimo ibihugu nk’u Rwanda na Uganda ashinja gutera inkunga umutwe wa M23, ahubwo Ngo akaba ari kwegera yigengesereye ibihugu bahuriye mu muryango wa SADC byumwihariko Zambiya na Afurika Y’Epfo ,kugirango aribo bamufasha urugamba ahanganyemo na M23.
Amagambo ya Perezida wa Zambiya ku mutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo, n’ubushake uyu Mutegetsi Akomeje kugaragaza mu gufasha DR Congo guhangana n’abamuteye baturtse mu Burasirauba, hakiyongera ho Ubucuti bw’akadasohoka Perezida Hichilema afitanye na Perezida Tshisekedi ,birakomeza gushimangira Umugambi afite wo gufasha mushuti we Perezida Tshisekedi guhangana n’umutwe wa M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
nuwakubanjirije yagiye ntacyo amariye abo bicanyi nawe uzavaho ukozwe n,isoni niba utangiye kwinjira mubitakureba pombafu