Inzira y’iyobokakamana mu Rwanda yatangiye kuva na kera kuko na mbere y’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda bavugaga ko Imana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Bivuze ko kuva na kera Abanyarwanda bahoze ari abemera-Mana.
Abamisiyoneri bakigera mu Rwanda basanze Abanyarwanda bemera Imana nzima kandi yahanze byose, icyakora uburyo bwo kuyiyambaza bwari butandukanye cyane n’ubwo Abazungu badukanye.
Mu muco w’Abanyarwanda b’icyo gihe, bagiraga imihango yakurikizwaga mu kwiyambaza Imana harimo ibyo bitaga guhanuza cyangwa se kuraguza dore ko babihaga amazina menshi bitewe n’agace ubivuga aherereyemo.
Bagiraga n’uburyo bwo gushimisha abakurambere nk’intumwa zabo, ibyo bitaga guterekera, ndetse n’ibindi byinshi cyane nko kubandwa.
Icyo gihe nta bihayimana babagaho, gusa hari abantu bitabazwaga muri bya bikorwa navuze haruguru. Aha twavuga nka Nyabingi, Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo, aba ariko ntibivuze ko ari bo basimburaga Imana, oya kuko iyo byanganga mbese nta gisubizo nyacyo kibonetse bagiraga bati ”ni ah’Imana yonyine.”
Muri icyo gihe umwami yari afite ububasha bwose ku bantu yategekaga, ndetse no mu by’iyobokamana niko byari bimeze.
Ubutegetsi bwashyirwagaho n’Imana, umwami akaba rero yari ahagarariye Imana mu bantu be.
Abazungu bageze mu Gihugu batangiye kwigisha Abanyarwanda uburyo bwiza bwo gusenga, bigisha abantu baranababatiza dore ko mu mwaka wa 1912 ababatijwe muri Kiliziya Gatulika bari bamaze kurenga 6 000. Hagati aho mu mwaka w’1907 Abaporoso na bo bashinze Misiyoni i Kilinda.
Icyakora ubutegetsi bw’umwami wayoboraga icyo gihe ntibwishimiye aba bashyitsi, ndetse Umwami Yuhi V Musinga ntiyigeze yumvikana na bo kugeza igihe bamuhirikiye ku butegetsi. Cyakora umuhungu we bamusimbuje witwaga Mutara III Rudahigwa we yasabanye nabo rwose.
Rudahigwa yamaze imyaka 14 ari mu ishuri yiga mbere yo kubatizwa hanyuma kuwa 17 Ukwakira 1943 arabatizwa. Akurikizaho kwegurira u Rwanda Kristu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.
Tuzakomeza kubagezaho ibindi bice
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM