N’ubwo hari bamwe mu Banyarwanda batavuga rumwe cyangwa batumva neza imirongo migari ya Politiki ya FPR Inkotanyi kuva yajya ku ubutegetsi hari ibikorwa byinshi yabashije kugeza ku Banyarwanda haba mu Bukungu, Umutekano, Iterambere, Uburezi, Ubuvuzi n’ibindi byinshi tutabasha kurondora.
Kuva mu mwaka wa 1994 FPR Inkotanyi imaze gutsinda FAR , u Rwanda rwesheje imihigo myinshi ndetse rutangira kuba ubukombe ku ruhando mpuzamahanga ku buryo hari n’abanyamahanga benshi mu nzego zitandukanye ubu bahora basimburana mu Rwanda baje ku rwigiraho .
Ibi kandi ntabwo byikora kuko byose biterwa n’ubuyobozi bufite intumbero n’intego bihamye. Bishatse kuvuga ko FPR ifatwa nka Moteri y’ubuyobozi bw’u Rwanda ariyo zingiro ry’ibimaze kugerwaho kuva yahagarika Jenoside mu 1994.
Kimwe mu bintu by’ingenzi byafashije FPR Inkotanyi kugera ku bikorwa by’indashikirwa mu kubaka u Rwanda harimo kuba ifite umuyobozi ushoboye kandi ushihoza nka Perezida Paul Kagame .
Nubwo hari byinshi byakozwe na FPR Inkotanyi irangajwe imbere na Paul Kagame uyu munsi turareba ibintu 3 by’ingenzi FPR Inkotanyi yagezeho mu myaka 28.
1.Kugarura amahoro n’umutekano
Kimwe mu bintu by’ingenzi FPR Inkotanyi yagezeho ni ukugarura amahoro n’umutekano byasaga naho ntabyo nyuma y’intambara yo kubohora u Rwanda. Imbere mu gihugu hari ahakiri ibisigisigi by’abantu bitwaje intwaro nko mu nkambi ya Kibeho n’ahandi bahungabanyaga umutekano. Hari kandi n’ibitero by’Abacengezi bagabaga ibitero ku butaka bw’u Rwanda baturutse aho bari barahungiye muri Zaire. Kugeza ubu twavuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi .
Umuryango FPR-INKOTANYI usanga umutekano, amahoro n’ubusugire ari umusingi ukomeye w’iterambere iryo ariryo ryose. Ni muri urwo rwego Umuryango FPR-Inkotanyi waharaniye kandi ukomeje guharanira ubusugire bw’u Rwanda, umutekano usesesuye w’Abanyarwanda n’uw’umutungo wabo.
Ubu Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu byabaye iby’umwuga,byongererwa ubushobozi hitabwa no ku mibereho myiza yazo , hashingwa (MMI, CSS ZIGAMA, n’ibindi. ) Ikindi ni uko ubu Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu byitabazwa mu gucunga umutekano haba mu karere cyangwa mu mahanga ndetse n’abaturage batozwa kwirindira umutekano (LDS, Community Policing). Hubatswe ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’ibihugu bya EAC mu kurinda umutekano mu karere. Hanubatswe ubufatanye hagati ya Polisi y’Igihugu na Polisi z’ibindi bihugu (Interpol). Hanubakwa umutwe wo kurwanya iterabwoba «antiterrorism unit».
2.Kubaka Inzego za Leta
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, Inzego za Leta zari zarasenyutse hafi ya zose. Ikindi n’uko Guverinoma y’Abatabazi yari yarasahuye umutungo n’ibikoresho hafi ya byose bya Leta byatumye FPR isanga igihugu cyambaye ubusa. Byabaye nko guhera kuri Zero Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda yari ikijyaho iyobowe na FPR itangira kubaka inzego za Leta no kuzishakira ubushobozi. Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu biza ku isonga muri Afurika mu kugira inzego z’igihugu zifite ubushobozi kandi zigera kubyo ziyemeje.
3.Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari ikibazo cyo kongera kubanisha Abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro batishishanya ndetse ntihagire uwongera kurenganya mugenzi we amuziza ubwoko bwe. Hagiyeho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gutanga imbabazi hagati y’abarokotse jenoside n’abayibakoreye ndete bakongera kubana . Hari kandi n’abandi banyarwanda benshi bari baraheze ishyanga baza gutahuka. Kubasha kumvikanisha no kubanisha abo Banyarwanda bose bakabana mu mahoro ni kimwe mu bikorwa by’indashikirwa FPR Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda.
4.Ubutabera buboneye bose
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari hakenewe ubutabera ku barokotse no gukurikirana abayigizemo uruhare. Bitewe b’ubwinshi bw’imfungwa FPR Inkotanyi yashyizeho ubutabera bwa”Gacaca” bwabashije kwihutisha imanza ndetse bunafasha Abanyarwanda mu kongera kwiyunga. Ikindi ni ukubaka igihugu kigendera ku mategeko, kirangwa n’ituze n’ubwisanzure, bituma buri muturarwanda agirira u Rwanda icyizere. Gushimangira Ubutabera bwegereye abaturage, bubakorera, bubunga, bubarengera, kandi bakabugiramo uruhare rugaragara. Hashyizweho kandi urwego rw’Abunzi n’Umuvunyi n’urwego rw’ Igihugu rushinzwe imikorere yabo. U Rwanda rwashizeho izi nzego mu kwihutisha irangiza ry’imanza zaciwe no kunoza imikorere y’abahesha b’ inkiko bashinzwe kuzirangiza. Hashyizweho ingamba zo kumenyekanisha amategeko muri rusange no guhuza gahunda zo gukangurira Abaturarwanda uburenganzira bwabo n’ibindi
5 Ubukungi n’Iterambere
Umuryango FPR-INKOTANYI wemera ko Umunyarwanda ari we shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu. Ni yo mpamvu washishikajwe cyane no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nka kimwe mu gikorwa cy’ubukungu gikorwa n’Abanyarwanda benshi muri gahunda EDPRS yibanda cyane mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Mu bikorwa remezo, no mu ikoranabuhanga. Hashyizwe kandi imbara mu guha ingufu urwego rw’abikorera mu bucuruzi, mu nganda n’ubukorikori, mu bukerarugendo n’ishoramari. Ibi byose bigakorwa mu buryo burambye kandi butanga umusaruro ushimishije kandi harengerwa ibidukikije. Abanyarwanda b’ingeri zose bagomba gushakirwa ubushobozi bwo kongera umusaruro mu byo bakora.
FPR Inkotanyi kandi yubatse ibikorwa remezo byo gutwara abantu n’ ibintu (transport), by’ingufu, amazi n’ isukura, iby’imiturire, iteganyagihe n’ iby’ ikoranabuhanga mu itumanaho birambye kandi bikwiriye mu gihugu hose, bikaba umusingi w’ iterambere ry’ Igihugu.
Mu bikorwa remezo Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze iki?
Umuryango FPR–INKOTANYI wakoze ibishoboka mu gusana ibikorwa-remezo byangiritse ndetse no kubaka ibindi bishya. Mu mihanda, hubatswe hanasanwa imihanda ya kaburimbo ku rwego rw’Igihugu, iyo mu Mujyi wa Kigali n’ indi mijyi iwunganira . Kugeza ubu hamaze kubakwa imihanda itandukanye yaba mu mujyi wa Kigali no mu ntara.
Hubatswe kandi hasanwa n’ imihanda ihuza uturere dutandukanye, imirenge n’utugari. Inyigo y’umuhanda wa Gari ya moshi Isaka-Kigali yararangiye. Inyigo z’imihanda imwe ihuza uturere zarakozwe. Mu bwikorezi bwo mu kirere: Hasanwe ibibuga by’ indege bya Kanombe, Kamembe na Rubavu. Hahinzwe Isosiyeti nyarwanda ya y’ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair . Gutwara abantu hagati y’ imijyi haba mu gihugu imbere no mu bihugu duturanye byateye imbere. Mu rwego rw’ ingufu: Hashyizwe imbaraga mu kubaka inganda zitanga ingufu no kwagura imiyoboro y’ amashanyarazi; hakemuka ikibazo cy’ ibura n’ isaranganya ry’ amashanyarazi. Uruganda rw’ icyitegererezo rukoresha umwuka wa Gazi Metani mu gutanga amashanyarazi narwo rwararangiye.
Hategekimana Claude