Ubwato bwikoreye ibinyampeke bivuye muri Ukraine nyuma yuko u Burusiya bwemeye gutanga inzego, bwakandagiye muri Afurika aho bwururukiye ku cyambu cya Djibouti.
Ubu bwato bwageze muri iki cyambu kiri ku Nyanja itukura, bugeze muri Afurika nyuma y’ukwezi kuburaho umunsi umwe, ubwato bwa mbere buhawe inzira n’Ingabo z’u Burusiya.
Ubwato bwa mbere bufite izina rya Razoni, bwahagurutse ku cyambu cya Odesa muri Ukraine tariki 01 Kanama 2022.
Ubwakandagiye ku mugabane wa Afurika buzanye ibinyampeke, bwitwa MV Brave Commander bukaba bwageze ku cyambi cya Djibouti buriho ibendera rya Liban.
Ubu bwato bwikoreye toni 23,000 z’ingano zijyanwe mu gihugu cya Ethiopia gituranye na Djibouti.
Byabufashe ibyumweru bibiri kugira ngo bugere hano buvuye ku nyanja y’umukara (Black Sea/Mer Noire).
Ni gacye cyane abanyamakuru bemererwa kugera kuri iki cyambu cya Djibouti.
Ariko ubu turi hano kubera ukuntu uku kuhagera kw’izi ngano ari ikintu cy’agaciro gakomeye.
RWANDATRIBUNE.COM