Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro na Jean Paul Ntagara Minisitiri w’Intebe wiyita Minisistiri w’Intebe ,batangije umuhango ,bavuga ko ugamije gushiraho za Komine muri Leta yabo ya baringa ibarizwa mu buhungiro.
Muri uyu muhango wabere kuri Channel ye ikorera kuri murandasi izwi nka “ Isi n’ijuru”, Padiri Nahimana ari kumwe n’Abaminisitiri be bagize guverinoma ya baringa kuko itemewe n’Amategeko yaba ay’u Rwanda n’Amategeko Mpuzamahanga ,bavuze ko bagiye gusubizaho amakomini nk’uko byahoze mbere ya 1994 mu Rwego rwo kugirango barusheho kwegera abaturage no kubakemurira ibi bazo.
Nk’uko bisanzwe, uyu muhango wa Padiri nahimana Thomas n’abambari be barimo Jean Paul Ntagara , wumvikanyemo amagambo y’urwango ashingiye ku macakubiri , aho bita abanyarwanda bahunze 1959 “ Abavantara” bagamije kubambura Ubunyarwanda.
mu gihe u Rwanda ubu rugizwe n’Intara, Uturere, Imirenge, Utugari, Imidugudu n’Isibo Mu rwego rwo kwegereza Abaturage ubuyobozi, haribazwa aho amakomini ya Padiri Nahimana azakorera mu gihe uno mugabo na Guverinoma ye bibera ku mugabane w’Uburayi n’Amerika.
Aha, akaba ariho benshi bahera ,bavuga ko ibisazi bya Padiri Nahimana Thomas bikomeje gufata indi ntera nk’uko nawe ubwe, aheruka kubyivugira ko akeneye abasizi 1000 bameze nkawe bazamufasha gufata Kigali.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com