Ibitaro bya Panzi byatangijwe na Dr Deny Mukwege umunye congo wanahawe igihembo kitiriwe Nobert byatangiye gufunga imiryango, nyuma y’uko hafatiriwe amafaranga yose yari kuri Konti z’ibi bitaro, Abakozi bakamara amezi badahembwa.
Aya mafaranga y’ibi bitaro yafatiriwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imisoro, ibintu byatumye abakozi bose b’ibitaro badahembwa, ndetse n’imiti ikaba yaratangiye kubura kuko amafaranga yo kuyigura yose yari kuri Konti z’ibi bitaro kandi zose zikaba zarafatiriwe.
Deny Mukwege agaragaza ko ibi birimo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ngo kuko bitumvikana ukuntu umuntu afunga ibitaro abantu bashakiraga ho ubuzima, anagaragaza ko ntaho bitandukaniye no gufunga ubuzima nyirizina cyangwa se gufunga umwuka w’umuntu.
Ibi bitaro bifite umwihariko wo kwita kubakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo uku kwezi kugiye kuba ukwa 2 nta gafaranga babona ibintu bituma badakora neza.
Uwineza Adeline