Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bwatangaje ko hamenyekanye impamvu impinja zigera kuri 19 zaguye mu cyumba cyita ku bana bavuka batagejeje igihe muri ibi bitaro mu gihe kitageze no ku kwezi kumwe.
Mu mpera z’icy’umweru gishize nibwo ikibazo cy’impinja zivuka zitarageza igihe zipfa mu bitaro bya Ruhengeri cyageze mu bitangazamakuru mu Rwanda. Iki gihe Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Philbert yatangaje ko mu gihe hagikorwa isuzuma ngo barebe koko niba ikibazo cyari icyorezo , ibitaro byari byabaye byimuye icyumba abo bana babamo mu gihe bitabwaho kizwi nka Neo.
Mu itangazo ry’ibitaro bya Ruhengeri rivuga ko impamvu yateraga imfu nyinshi z’abana muri Neo y’ibi bitaro, hari ubwoko bushyaka bwa mikorobe bwashoboraga kwicwa n’imiti bari basanzwe bakoresha mu kuhasukura, bikaba ari nayo ntandaro y’imfu z’aba bana bagera kuri 19 bapfiriye muri ibi bitaro muri Werurwe 2021.
Baragira bati” Abana 19 bitabye Imana mu byumweru 4 bigize ukwezi kwa Gatatu 2021. Nyuma yo kubona iki kibazo hakozwe ibizamini bya Laboratwari byimbitse ngo hagaragare impamvu yateraga iki kibazo. Ibyo bizamini byaje kugaragaza ko koko aho hantu abana barwarira hibasiwe n’amoko abiri ya Mikorobe adakangwa n’imiti yakoreshwaga bisaba ko hakoreshwa undi muti witwa Vancomycin”
Nyuma y’uko ikibazo kigaragaye Ibitaro bya Ruhengeri bivuga ko byakoresheje uburyo bunyuranye mu guhangana nacyo, harimo no kwimura abana ahagaragaye iki kibazo. Kugeza ubu ibitaro bihamya ko iki kibazo cyakemutse ndetse n’icyumba abana bavutse batagejeje igihe babamo cyari cyahagaritse kuri ubu cyakorewe cyongera gukoreshwa.
Ibitaro bya Ruhengeri bisoza iri tangazo byihanganisha imiryango yabuze ababo. Banizeza ko bagiye gukomeza gukorana n’izindi nzego mu iperereza ku buryo biramutse bigaragaye ko habayemo uburangare bw’abakozi babiryoza.