Tariki ya 18 Kamena 2020, nibwo Banki Nkuru y’Igihugu yasohoye itangazo rivuga ko isubijeho ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi bikaba byari bishingiye ku minsi 90 yari yatanze mu rwego rwo korohereza abaturage kudahererekanya mafaranga mu ntoki, mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza agakoko ka Corona gatera indwara ya Covid19.
Rwandatribune.com yagerageje kuvugana n’abaturage batandukanye by’umwihariko abo mu Karere ka Gicumbi, bavuga uko bakiriye isubizwaho ry’icyo kiguzi.Abo twaganiriye bose bagaragaje ko gusubizaho ikiguzi cyo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga biratorohereza umuguzi bityo bikaba byaha icyuho icyorezo cya Covid19 binyuze mu gukomeza guhererekanya amafanga mu ntoki.
Uwitwa Hakizimana Jean Damascene uzwi ku izina rya no beef, ni umucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi, yabwiye Rwandatribune.com ko hari hakiri kare gusubizaho ikiguzi mu guhererekanya mafaranga .
Yagize ati:”Urabona imibare y’abarwayi igenda yiyongera, kandi abaturage nibwo bari batangiye kumva ibyo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, urumva rero kuba hasubijweho ikiguzi cyo guhererekanya amafaramga, abaturage bashobora gucika intege kwa guhererekanya amafaranga mu ntoki bikagaruka”.
Ntirushwa Benoit, yavuze ko gusubizaho ikiguzi biratuma umubare w’abari bamaze kuyoboka gukoresha ikoranabuhanga ugabanuka.
Yagize ati:” Sinizeye ko abaturage bari baritabiriye gukoresha ikoranabuhanga barakomeza kurikoresha, kubera ko bumvaga ntacyo bitwaye kurikoresha kuko batacibwaga amafaranga yo kohereza, none kuva bigarutse biraza kugorana gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhaga bohererezanya amafaranga”.
Uwamariya Jackeline, we avuga ko abaturage barasubira mu guhererekanya amafaranga ari benshi.
Ati:” Nawe ibaze ugiye guhaha ku bantu barenga icumi uribaza amafaranga waba utakaje uko angana? Reba nk’abantu batega imodoka, moto urumva yapfa gukoresha ikoranabuhanga? Yego nibyo turi kurwanya Covid ariko na none gusubizaho ikiguzi cyo kohereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ntibifasha kurwanya covid rwose”.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitet rwa Banki Nkuru y’Igihugu,iyi banki irahumuriza abaturage ko ikiguzi cyo korerezanya amafaranga cyagabanyijwe ku rugero rwo hejuru. Nk’abakoresha MoMo ikiguzi cyagabanyutseho 50% naho kohererezanya amafaranga hagati ya banki na MoMo ikiguzi cyagabanyijwe ku kigero cya 84%.
NKURUNZIZA Pacifique