Nk’uko amakuru yatangajwe n’iteganyagihe avuga ko mu gace u Burusiya na Ukraine biherereyemo hagiye kumara ibyumweru runaka hari ubukonje bukabije bugendanye n’urubura k’uburyo bizagora ingabo z’u Burusiya gukomeza urugamba kuri Ukraine nk’uko Putin yari yararuteguye.
Ingabo z’u Burusiya zabaye zigenjeje amaguru make mu ntambara zatangije muri Ukraine nyuma y’uko urubura ruherekejwe n’ubukonje bukabije biziguye hejuru. Ubu mu bifaro byazo ziratuje zitegereje ko ikirere cyagira ibyo gihindura izo ku butaka zigakomeza akazi.
Kuri Ukraine aya ashobora kuba ari amakuru meza ariko nanone buriya bukonje ntibuzabura kubuza abaturage bari guhunga kugera neza mu bihugu bahungiramo.
Ubukonje bukabije buzakoma imbere abasirikare ariko nanone ntibusige n’abari guhunga barimo abana n’abageze mu zabukuru.
Hejuru y’ikibazo cy’ubukonje, amakuru atangwa na Daily Mail avuga ko ingabo z’u Burusiya zari zifite n’ikibazo cy’uko amavuta yari arimo ashira andi atarabageraho kandi bari bacyeneye no gusana zimwe mu modoka z’intambara batangiranye ku rugamba.
Hari umusirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Major( Rtd) Kevin Price wavuze ko ingabo z’Abarusiya zigiye guhura n’ihurizo rikomeye ryo kwihanganira ubukonje bukabije kuri ruriya rwego.
Birashoboka ko mu mibare ya gisirikare ya Putin n’abajenerali be batigeze batekereza ko ikirere gishobora kuzabahinduka.
Ubukonje buri mu gice u Burusiya na Ukraine biherereyemo ntibwari busanzwe buba muri Werurwe, iyi ikaba ari yo mpamvu byabaye inkuru ikomeye mu itangazamakuru n’inkuru mbi ku basirikare n’abaturage bari guhunga.
Aho ikibazo gikomereye cyane ku ngabo z’u Burusiya ni uko n’ibifaro bafite byagombye kubabera ubuhungiro, iyo bitari mu kazi bishyuha cyangwa bigakonja bitewe n’uko ikirere kigashe.
Igishobora gutabara abasirikare b’u Burusiya ni uko babona amavuta ahagije kugira ngo ibifaro byabo bikomeze akazi n’aho ubundi ngo kababayeho! Abanyamakuru bari mu kazi kabo no ku rugamba. Umwe mu basivili bahitanywe n’intambara iri muri Ukraine
Mbere y’uko intambara ya kabiri y’isi irangira u Budage butsinzwe, ubuyobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu cyategekwaga n’Abanazi na Hitler bwateguye igitero simusiga bise Operation Barbarossa.
Abahanga mu mateka bemeranya ko kiriya gitero ari cyo gitero gikomeye kurusha ibindi mu mateka iyo urebye abasirikare cyahitanye( ku mpande zose) abasivili, ibyangiritse( haba mu bikoresho bya gisirikare cyangwa umutungo w’abaturage) ndetse n’igihe gito byabayemo.
Intambara hagati y’Abadage n’Abasoviyete( u Burusiya bwari butaravuga nk’uko tubuzi muri iki gihe) yahitanye abantu miliyoni 26, muri bo miliyoni 8.6 bari abasirikare b’Abasoviyete.
Imijyi 1710 ya Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete yarasenywe, imidugugu 70,000 irasenywa burundu.
Ingabo z’Abadage zatangije intambara zari zimaze igihe zitegura kuri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, ziyitangiza zizeye ko zamaze gukora imibare ya gisirikare yose ishoboka kugira ngo batsinde Abasoviyete babagire ingaruzwamuheto.
Mu gihe ingabo z’Abadage zasatiraga Umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, Moscow, mu buryo butunguranye zahuye n’urubura n’ubukonje bukomeye k’uburyo byaziviriyemo gutsindwa.
Ibifaro byazo byari bitagishoboye gusubira inyuma kuko imihanda yari atakiri nyabagendwa kandi n’icyo bita umusada wa gisirikare ntiwashobokaga.
Hagati ya 1941 na 1942 u Budage bwakoze uko bushoboye ngo bwigarurire Umurwa mukuru, Moscow, ariko biranga kubera ikirere kitorohereje abasirikare babwo ndetse n’umuhati w’abasirikare b’Abasoviyete babereye Abadage ibamba.
UWINEZA Adeline