Hagaragaye amashusho ya bamwe mu basirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi a Congo (FARDC) bari gukorera iyicarubozo bagenzi babo babashinja gukorana na M23, bababoshye babashyize ku ngoyi.
Ni amashusho ababaje yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bamwe mu basirikare bambaye impuzankano bari kwidoga hagati y’abo bahambiriye amaguru n’amaboko.
Aba basirikare baboshywe baba bakuwemo imyenda barimo ufite ipeti rya Majoro, aho ababa bababoshye bavuga ko bagambaniye abandi, ndetse ngo bakaba bakorana n’umwanzi.
Muri aya mashusho kandi hagaragaramo undi musirikare w’icyubahiro ushinja uwo mumajoro ko inite yari ayoboye itabaniye igisirikare cya Congo Kinshasa.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho banenze FARDC, bavuga ko iri kwikora mu nda, ikaba iri gukoresha nabi ububasha bwayo, kandi ko bitinde bitebuke izabibazwa.
Aya mashusho agiye hanze nyuma y’icyumweru kimwe, hari abasirikare barindwi ba FARDC bakatiwe urwo gupfa ngo bazizwa guhunga urugamba bahanganyemo na M23.
RWANDATRIBUNE.COM