Itangazo rya minisitiri w’intebe w’u Rwanda rimenyesha ko Perezida Paul Kagame yavanye Jenerali Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano ku mpamvu z’ibyo agomba kubazwa biri mu iperereza ryasohotse ku ya 27 Mata 2020.
Iri tangazo ntiryagaragaje ibyaha Jenerali Patrick Nyamvumba yaba akekwaho.
Inkuru y’iyirukanwa rya Jenerali Patrick Nyamvumba yaje itandukanye n’iz’abandi baminisitiri bane Perazida Kagame yirukanye ku mirimo yabo kuva uyu mwaka watangira kuko zo zagaragazaga impamvu yashingiweho.
Abo ni
- Dr Diane Gashumba wahoze ayobora minisitiri w’ubuzima
- Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta ushinzwe amategeko n’itegeko nshinga
- Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi
- Olivier Nduhungirehe wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Kuba ibaruwa yirukana Jenerali Nyamvumba itasobanuye ibyaha akekwaho byatumye benshi bavuga ibitandukanye bakeka ko byaba intandaro yo guhagarikwa ku mwanya wa minisitiri w’umutekano,umwanya yari amazeho amezi atandatu.
Mu biganiro birigukorwa ku mbuga nkoranyambaga,bamwe mu basesenguzi bakeka ko yaba afitanye isano n’ ibyasohotse mu nkuru y’ikinyamakuru ukwezi.com yo kuwa 17 Gashyantare 2020 y’umubyeyi witwa UWASE Saidat Solange utabaza Perezida wa Kagame Paul amusaba kurenganurwa we n’umugabo we kuko bari mu kaga gakomeye baterwa n’uko banze kubeshyera umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, ndetse n’aho bashatse kugaragaza ikibazo cyabo bakaba barasanze uwabarenganyije ashobora kuba abyitambikamo.
Izindi nkuru zifitanye isano n’iyi:
– https://rwandatribune.com/mu-mafotobimwe-mu-byaranze-ubuzima-bwa-general-patrick-nyamvumba/
Muri iyi nkuru,Uwase aragira ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mubyeyi wacu, nejejwe no kubandikira ngirango mungirire impuhwe munkemurire ikibazo kuko kugeza ubu nabuze uwanyumva mu bayobozi bose nakigejejeho bambwira ngo mfitanye ikibazo na RIB.
Ikibazo cyanjye giteye gutya: Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha yasabye umugabo wanjye nanjye ubwanjye kwemeza ko umutungo dufite atari uwacu ahubwo ari uw’umu General umwe wo mu gihugu cyacu ubarizwa mu ngabo za RDF, atubwira ko nitutabyemeza ibyacu babifunga natwe bakadufunga. Twagerageje kugaragaza uburyo twageze kubyo dufite dushingiye mbere nambere mu mpanuro muha Abanyarwarwanda ndetse n’amahirwe mwadushyiriyeho yuzuye igihugu cyacu, ariko twatangajwe n’uko koko amavuriro twari dufite yafungiwe umunsi umwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko n’ ababikoze ubwabo babyemera.”
Abandi barakeka ko iyirukanwa rya Jenerali Nyamvumba ryaba rifitanye isano n’ibyavuzwe ku bashaka gufasha Tom Byabagamba gutoroka gereza.
Ku ya 31 Werurwe 2016 nibwo Tom Byabagamba na mugenzi we Frank Rusagara bakatiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare aho Byabagamba yahamijwe ibyaha binyuranye birimo kuvuga amagambo asebya ubuyobozi bukuru bw’igihugu maze akatirwa igifungo cy’imyaka 21 kandi akamburwa mapeti ya gisirikare.
Hari n’abavuga ko kwirukanwa kwe byaba bifitanye isano n’ibyo Perezida Paul Kagame aheruka kumubaza niba azi ikibazo kigendanye n’ibitaro.
Ubwo bari mu nama,Perezida Kagame yagize ati: “Minister wa Defense na Minister w’umutekano(…)Hari case ihari muza kunsubiza,muri iyi minsi namwe ndizera ko mutari mu nzira mugenda,murayizi kandi nayo irimo na Minister wa Health,ibintu bijyanye na hospitals(…)muraza kugira ibyo munsubiza.”
Ibi biganiro by’abibaza byinshi ku mpamvu y’iyirukanwa rya Jenerali Patrick Nyamvumba bigaragaza ko benshi batatunguwe n’iki cyemezo cy’umukuru w’igihugu.
Jenerali Nyamvumba yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda kuva 2013 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2019.Uyu mwanya yawumazeho imyaka itandatu asimbuye Liyetona Jenerali Charles Kayonga.
Jenerali Jean Bosco Kazura niwe wamusimbuye kuri uyu mwanya ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu.
UMUKOBWA Aisha