Inzobere mu buzima zatangaje ko umuntu agomba kwitwararika akirinda ibiyobya bwenge birimo inzoga n’itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge biri mubishobora kuba imvano ya Knseri kurusha ibindi.
Ibi izi nzobere mu buzima zirasaba abantu kwitwararika kuko ngo kuba imbata y’inzoga ari akaga gakomeye ko kurwara indwara zirimo iz’umutima, Kanseri, uburemba ndetse n’indi myitwarire ishyira ubuzima mu kaga.
Muri centre yiswe Kiradiha mu Murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, mu masaha ya mbere ya saa sita, hari abo uhasanga bavuga ko barimo kwica inyota kandi ko badashobora kwemera ko inzoga zibaganza.
Iki kibazo cy’inzoga ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane bitewe n’uko hari bamwe mu bato n’abakuru bakomeje kuba imbata yazo, bikagira ingaruka ku iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.
Bavuga ko bumva neza izo ngaruka, ariko guhita bazireka bikagorana.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nta kigero na kimwe cy’inzoga umuntu yanywa ngo ntikigire ingaruka ku buzima bwe mu gihe cya vuba cyangwa kirambye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abantu bakwiye kunywa mu rugero ndetse ngo bibaye byiza banazireka.
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko umuntu unywa hagati y’uducupa 3 na 6 twa byeri mu cyumweru aba afite ibyago biri hejuru byo kurwara indwara zitandura zirimo kanseri zitandukanye, umuvuduko ukabije w’amaraso, diabete n’izindi.
Mu gihe umuntu unywa uducupa 6 kuzamura mu cyumweru, we aba afite akaga gakomeye ko kurwara za Kanseri, indwara z’umutima, diabete, stroke, uburemba ndetse n’indi myitwarire ishyira ubuzima mu kaga.
Abahanga bagakomeza bagira inama abantu ko bagerageza kujya banywa mu rugero kugira ngo bagabanye ibygo byo kwandura bya hato na hato.