Imvura imaze iminsi igwa yasize umuhanda Rubavu- Rutsiro- Karongi wangirika k’uburyo bukabije, Ibi bika byatumye abakoresha uyu muhanda bagira imbungenge z’uko bashobora guguriramo n’impanuka zitunguranye.
Abaturage bakomeje gutabaza basaba ubuyobozi ko imirimo yo gusana uyu muhanda yakwitabwaho, birushijeho kuko ibihe by’imvura bikunze kuwangiriza bikomeye.
Imvura idasanzwe yaguye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka yateje ibiza byahitanye abaturage bo mu Karere ka Rutsiro ndetse binangiza ahantu henshi ku muhanda munini wa kaburimbo uhuza Akarere ka Rutsiro, Karongi na Rubavu.
Hamwe mu hangijwe n’ibi biza mu buryo bukomeye ni hagati y’Umurenge wa Mushubati na Gihango aho ibiza byafunze inzira z’amazi kuri ubu imvura ikaba iri kugwa ikamanura amabuye n’ibyondo bigafunga umuhanda imodoka zimwe zahagera zikahahera.
Kanani Jean Claude wo mu Murenge wa Mushubati yagize ati “Icyakorwa ni uko bakubaka urukuta hariya haruguru rukajya rutangira ibyondo n’amabuye ntibigere muri kaburimbo no gusibura inzira zazibye amazi akongera akabona inzira”.
Nturanyenabo Frederic avuga ko imvura yaguye mu kwezi kwa gatanu ariyo yafunze inzira z’amazi ku muhanda wa Kivu Belt hagati y’Umurenge wa Mushubati n’uwa Ruhango mu Karere ka Rutsiro.
Yagize ati “Dufite impungenge ko mu gihe izi nzira zitasiburwa mu maguru mashya amazi yazatengura uyu muhanda bikazaba ngombwa ko hubakwa ikiraro, nyamara bafatiranye ubu icyo bisaba ni uko bubaka urukuta rutuma ibyondo n’amabuye bituzura mu muhanda no kuzibura inzira z’amazi”.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper yavuze ko bamaze kubarura ahantu umunani kuri uyu muhanda hangijwe n’ibiza byo mu kwezi kwa gatanu.
Yakomeje avuga ko “Ingaruka z’ibiza byo mu kwezi kwa gatanu byagiye bifunga inzira amazi akanyura mu nzira zitari iza nyazo. Twabonye ahantu umunani ndetse twanze raporo muri RTDA, hari ibigo bibiri bigiye kuza gusana aho hantu”.
Igice gihera ku rugabano rw’Akarere ka Karongi kugera mu Gisiza kizakorwa na Horizon naho igice gihera mu Gisiza kugera ku rugabano rwa Rutsiro na Rubavu kizasanwa na sosiyete y’Abashinwa.
Aho yagize ati “Amakuru baduhaye ni uko bari kurangiza imyiteguro batanga amabwiriza ngenderarwaho, hanyuma bitarenze iminsi ibiri bagatangira kubikora”.
Mulindwa avuga ko mu gihe bagitegereje ko imirimo yo gusana uduce two kuri uyu muhanda twangijwe n’ibiza itangira bari kwifashisha abaturage bakora muri VUP n’imiganda kugira ngo umuhanda ukomeze kuba nyabagendwa.
Yakomeje agira ati “Ariko hari no kubikora mu buryo burambye aribyo izo kampani zigiye gukora aribyo gufungura bize amazi agakomeza mu buryo busanzwe ariko hari n’ibindi bya tekinike bizashingira ku nyigo, bigakorerwa haruguru gato ariya mabuye akajya agarukira haruguru ntagere muri kaburimbo”.
Kugeza ubu isannwa ry’uyu muhanda kugirango rikorwe neza ryatwara asage miliyari 2 y’amafaranga y’u Rwanda.
Uwineza Adeline