Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, watangaje ko wishimiye kuba Bucyibaruta Laurent uri kuburanishirizwa i Paris mu Bufaranda, yahamijwe ibyaha akanakatirwa.
Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga.
Urukiko rw’i Paris rwamuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi, rumuhanisha gufungwa imyaka 20, rumuha iminsi 10 yo kujurira.
Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Egide Nkuranga avuga ko icy’ingenzi ari ukuba uyu munyarwanda yaragejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28, ndetse uru rukiko rukaba rwamuhamije icyaha rukanamukatira.
Ati “Icyo rero twakiriye neza navuga ni uko hariho ibyo yashinjwaga byamuhamye.”
Yakomeje agaruka kuri iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe, ati “Kuvuga ngo umubare w’imyaka 20, ni yo yari gukatirwa icumi (10), ni yo yari gukatirwa 15, icy’ingenzi ni uko yahamijwe ibyaha noneho agakatirwa, iby’imibare byo ntumbwire ngo twishimiye ko ari imyaka 20.”
Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 mu gihe Ubushinjacyaha baburanaga muri uru rubanza, bwari bwamusabiye gufungwa burundu.
Nkuranga avuga ko no ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuzaga ko ahanishwa gufungwa burundu.
Ati “Icyo twumvaga wenda kubera ibirego byari biri kuri we, ni uko twatekerezaga ko wenda yabona igihano cya burundu, ariko n’imyaka 20 nta kibazo.”
Laurent Bucyibaruta wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abatutsi mu bice bitandukanye byo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri ubwo yagiraga icyo avuga mbere yo gukatirwa, yabaye nk’uwicuza.
Yavuze ko na we ubwe yahoraga yibaza icyo yakora ngo Abatutsi ntibakomeze kwicwa, yari yagize ati “Ni ibibazo no kwicuza bimporamo muri iyi myaka 28.”
RWANDATRIBUNE.COM