Abanyamuryango b’ihuriro nyarwanda RNC batuye mu gihugu cya Afurika y’epfo bakoze inama yiga ku buryo hakorwa iperereza ryimbitse ku ibura rya mugenzi wabo Ben Rutabana maze banzura ko umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwari komiseri ushinzwe urubyiruko ndetse n’abandi ari bamwe mu batuma iperereza ku ibura rya Ben Rutabana ridakorwa neza kuko bashobora kuba barifitemo uruhare.
Aba ngo mu kujijisha kwabo birukana abanyamuryango babona ko bashobora kuzavumbura uruhare bafite mu ibura rya Rutabana bityo bakabahimbira ibyaha bakabirukana mu ihuriro nyarwanda RNC.
Iyi nama yitabiriwe na benshi ndetse mu bagize iri huriro inashyirwaho umukono na 3/4 by’abayitabiriye, yasohoye imyanzuro igira iti:
Twe, nk’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda dutuye kandi tubarizwa muri Africa y’epfo, tumaze iminsi dukurikirana bya hafi ibibazo byabaye ku munyamuryango mugenzi wacu Benjamin Rutabana, ariko buri gihe aho kubona ibisubizo ahubwo bituma twibaza byinshi kurushaho.
Dushingiye ku byo umufasha wa Rutabana, wivugiye ko Ben ajya kujya mu ruzinduko yari afitanye ibibazo bikomeye n’ umuhuzabikorwa wungirije wa mbere Bwana Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Bwana Frank Ntwari, komiseri w’ urubyiruko ku rwego rw’isi muri RNC nyuma bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga mukuru (SG) Gervais Condo bakumvikana babihakana bivuye inyuma ko nta bibazo Ben yari afitanye n’abo bavuzwe haruguru nyamara Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (Mobilisation) akaza kumvikana abanyomoza mu majwi ye bwite adahakana avuga ko Ben yari afitanye ibibazo bikomeye na Faustin Kayumba Nyamwasa kubera ibibazo by’amoko bashinja Ben.
Dushingiye na none ku byo mushiki wa Rutabana (Tabitha Gwiza) yavuze ko umuntu atayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe.
Tukongera gushingira ku byo undi mushiki wa Rutabana (Adeline Rwigara) aherutse kubwira itangazamakuru ko yivuganiye ubwe n’umuhuzabikorwa wungirije wa mbere ndetse n’ushinzwe ububanyi n’amahanga (diplomacy) mu ihuriro bakamubwira ko bazi aho Ben Rutabana aherereye kandi ko bashobora no kumumuha bakavugana ariko ntibikorwe.
Dushingiye ko Ali Abdul Karim Komiseri ushinzwe Ihanahana ry’amakuru (Communication) na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga Bwana Epimaque Ntamushobora bumvikanye basabira Ben Rutabana kwirukanwa muri RNC nyuma y’uko aburiwe irengero, hakiyongeraho ko Epimaque yongeye kumvikana mu majwi ahamya ko Ben ndetse na Enock Mutangana umwe mu bagize NEC ya Uganda ko ari za umugera (virus) muri RNC ndetse ko yari bakwiye kurwanywa hamwe n’abo bafatanyije nyamara aba biswe imigera akaba ari abanyamuryango b’ikubitiro bitangiye RNC kugeza na n’ubu.
Dushingiye kandi ko uwitwa Sunday MUGISHA aka RASHID agenda yigamba hose ko bagomba kumvisha Ben ngo kuko atumviye shebuja Kayumba.
Tumaze kubona ko umuryango wa Ben Rutabana (Mme Tabitha Gwiza na Simeon Rwaniye) abavandimwe ba Ben bahise birukanwa muri RNC kubera kubaza irengero ry’umuvandimwe wabo,
Tumaze kubona na none ko Komiseri w’ubushakashatsi muri RNC, Jean Paul Turayishimye nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uburyo bamwe mu bayobozi ba RNC barimo kwitwara ku kibazo cy’ibura rya Ben agahita yegura ku mwanya w’ubuvugizi nyuma akaza guhagarikwa no ku mwanya w’ubukomiseri ntanabimenyeshwe kandi ari membre fondateur wa RNC.
Tumaze kubona ko hirenze amezi atatu Benjamin Rutabana aburiwe irengero hakaza gushingwa ngo komisiyo adhoc yo gucukumbura ibura rya Ben (turi buze kuyigarukaho).
Tumaze kubona ko hari abandi bayoboke ba RNC bagiye baburirwa irengero (Major Nkubana aka Kadogo, Mike Rwalinda) n’abandi bagiye bava muri RNC cyangwa birukanwa ku buryo budasobanutse nyamara wakurikirana imizi yabyo ugasanga bamwe mu bayobozi ba RNC babifitemo uruhare rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye nyamara bakikomereza inshingano zabo nta nkomyi ahubwo ugize icyo abaza akaba ariwe ubizira.
Tumaze kubona ko ibikorwa byose bya RNC bigenda bidindira cyangwa bigahagarara burundu (harimo n’ubuzima bw’abantu) kubera aka kajagari karangwa mu Ihuriro Nyarwanda RNC gatewe n’agatsiko k’abantu bake baryigaruriye bakarikoresha mu nyungu zabo bwite.
Dusanze,
1) Abayobozi bose barimo kwirukanwa muri iyi nkundura y’ibura rya Ben Rutabana n’abandi twavuze haruguru ataribo bari bakwiye guhagarikwa.
2) Agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ni nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize.
3) Komisiyo (yavuzwe haruguru) yashyizweho ntacyo ishobora kugeraho kubera ko agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ariko kica kagakiza muri RNC bityo iyo komisiyo ikaba ari iyo kujijisha nk’uko abavandimwe ba Rutabana bakunze kubigarukaho mu biganiro n’itangazamakuru.
Turemeranya n’umutimanama wacu kandi twiyumvisha neza ko abayobozi muri RNC bakurikira aribo bari bakwiriye guhagarikwa mu gihe hagikorwa iperereza ku ibura rya Rutabana kuko nk’uko twabigaragaje haruguru bakomeje kubangamira imigendekere myiza y’iperereza bikiza bamwe mu bafite ibimenyetso simusiga ku ibura rya Ben Rutabana.
Abo ni aba bakwiye guhagarikwa:
1.Kayumba Faustin Nyamwasa, coordinateur wa mbere muri RNC.
2.Frank Ntwari,Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC.
3.Epimaque Ntamushobora,komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RNC.
4. Ali Abdul Khalim,komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC.
5.Joseline Muhorakeye,komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC.
Ibi bikozwe aba bakegezwa kuruhande iperereza ku ibura rya Ben Rutabana ryagenda neza maze ukuri kukigaragaza kuko kuri gupfukiranwa n’ibi bikomerezwa muri RNC.
Turakangurira abayoboke bose ba RNC kurwanya akarengane kabakorerwa bimakaza ukuri.
Iyi nyandiko irahamya ibyo bashiki ba Rutabana aribo Adeline Mukangemanyi na Tabita Gwiza baherutse gutangaza mu kiganiro kuri radio inyenyeri aho bavuze ko Kayumba Nyamwasa ashobora kuba azi aho musaza wabo ari kuko bamuhamagaye kenshi akababwira ko ari mu kazi ko bareka kumuhamagara kuri telefone kuko bishobora kwangiza umutekano we.
Iki gisubizo ngo aba babyeyi bagihawe kenshi na Kayumba Nyamwasa ubwo bageragezaga kumubaza amakuru ya musaza wabo.
UMUKOBWA Aisha