Abana batatu bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Gatsibo na Ngoma basambanyijwe mu munsi umwe, Ubuyobozi busaba ababyeyi kwibuka inshingano zabo muri iki gihe cy’ibiruhuko bitunguranye byatewe na Covid-19.
Iki gikorwa kigayitse cyabaye mu cyumweru dusoje tariki 20 Kanama. Umwana wa mbere yasambanyirijwe mu Mudugudu wa Rwikiniro, Akagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo.
Abandi babiri ni abo mu Karere ka Ngoma, umwe ni uwo mu Mudugudu w’ Umucyo Akagari Kibonde mu Murenge wa Sake, undi akaba uwo mu Mudugudu wa Kajevuba Akagari Kagese mu Murenge wa Rurenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Furaha Frank yabwiye MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru ko umwana w’umuhungu w’imyaka 14 ari we wasambanyije undi mwana w’imyaka itatu.
Ati: “ Ni umwana w’imyaka 14 wafashe ku ngufu umwana w’imyaka itatu, bose baba mu Kagari ka Rwikiniro, uwo musore twamushyikirije ubutabera na ho uwo mwana tumujyana kwa muganga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake Mukayiranga Marie Gloriose we yavuze ko umuhungu wasambanyije umwana w’umukobwa bari basanzwe babana aho mu rugo.
Yagize ati: “Ni akana k’agakobwa gafite k’imyaka 15, gafite iwabo b’abakene noneho mwene wabo aragatwara ajya kukarera, muri urwo rugo bafite umukozi ufite imyaka 20 ni we rero basanze bari gusambana, umuhungu twahise tumushyikiriza RIB ubu arafunze.”
Aba bayobozi bose bahurije ku kwibutsa ababyeyi ko muri iki gihe cy’ikiruhuko cyatanzwe kubera icyorezo cya Covid-19 bakwiriye gukaza ingamba ku kwita ku bana babo, bakabarinda icyo aricyo cyose cyatuma bishora mu ngeso mbi cyangwa hari uwabashora mu ngeso mbi zirimo n’izi z’ubusambanyi.
Uretse aba babiri kandi mu Murenge wa Rurenge naho umugabo w’imyaka 50 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka umunani. Aba bana bose uko ari batatu ababasambanyije bakaba barashyikirijwe urwego rw’gihugu rw’ubugenzacyaha- RIB kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Ndacyayisenga Jerome