Minister w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kurushaho kwegera abaturage bakabakemura ibibazo birinda kandi kwaka indonke kuko Leta itazigera yihanganira uwariwe wese wishora mu guhuguza abaturage utwabo.
Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi aho yabasabye kugira ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda kuko akimuhana kaza imvura ihise.
Yagize ati ” Abaturage bo muri Nyamasheke na Rusizi barasobanutse bagaragaza ko bafite ubushake bwo gukora ni byiza ko abayobozi babegera bagafatanya hakirindwa imikorere mibi irimo ruswa no kugira akaboko karekare ,kuko Leta itazihanganira abazagaragaraho imikorere nkiyo.
Leta imaze gushyira imbaraga mu miyoborere myiza ishingiye ku byifuzo by’abaturage biganisha ku iterambere rirambye, twishimiye ubushake abaturage bo muri utu turere bagaragaza aho bishakamo ibisubizo n’imbaraga bagashaka amafaranga bakikura mu bukene Icyo twifuza nuko abanyarwanda bakora cyane bakavana amaboko mu mifuka, uwaba muzima yakamirwa n’amaboko, icyo bivuze nuko buri wese aba agomba gukora akibeshaho n’umuryango we, uwarya akarya akagabuye umwuga dukora wose tukawukora neza umunyarwanda twifuza ni uhesha igihugu agaciro.”
Muri uru ruzinduko kandi Minister Shyaka yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi aho yafatanyije nabo bakemura bimwe mu bibazo rusange bafite, muri iyi nteko hagaragajwe ikibazo kimaze imyaka 50 gihuriweho n’abaturage bagize imidugudu cumi n’itatu cy’ubutaka bwiswe ubwa Minagri kandi aribo babucunga.
Nteziryayo Innocent atuye mu kagali ka Ryankana umurenge wa Bugarama yagize ati “Hano habaye muri minagri imyaka 50 irashize ubutaka bwacu tubuhinga ariko bwitwa ubwa minagri, inkomoko kuko bwahingwaho ipamba abakoreya bari barifiteho inyungu bakavugako nta kindi gikorwa cyabukorerwaho kirambye.
Ingaruka ni nyinshi turi imidugudu 13 twarenganyijwe muri iyo myaka yose igitangaje nuko bamwe bafite ibyangombwa by’ubutaka kandi ari abaturanyi bacu twe ntitubigire kandi twari dusangiye ikibazo, turasaba Leta y’ubumwe ko yadufasha iki kibazo kigakemuka tukabona ibyangombwa biduhesha uburenganzi ku butaka bwacu ntibugume kwitwa ubwa minagri ahubwo bukatwegurirwa bukabyazwa umusaruro.”
Iki kibazo Minister Shyaka yagisubije agira ati ” Ikibazo cy’ubutaka twakiganiriye ho kimaze imyaka igera muri 50 nubwo bisaba ko dukora isesengura bigaragaza ko ubwo butaka bubatunze, iyo umuturage amaze imyaka isaga 30 akoresha ubutaka biba bifite icyo bivuze ikibazo cyabo kirumvikana kuko ntawabatse ubutaka nubwo bwitwa minagri, barabukoresha bukabagirira akamaro, tuzabikora vuba mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi turabizeza kuzabaha igisubizo kibanyuze.”
Muri uru rizinduko Minister Shyaka yaraherekejwe na Minister w’ubuhinzi n’ubworozi , Umugaba mukuru w’ingabo n’umuyobozi wungirihe wa Police y’igihugu n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara bose biyemeje guhuza imbaraga mu gufatanya mu rugamba rwo guteza abaturage imbere n’igihugu muri rusange hatezwa imbere ubuhinzi n’ubworozi dore ko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bukorwa ku kigero cya 85% ku ijana mu gihe ababukora 75% bari mu kiciro cy’ubudehe cya mbere n’icya kabiri ariyo mpamvu biyemeje ubufatanye kugirango abaturage bazamuke mu iterambere ibi bizagerwaho hubakwa ibikorwa remezo birimo imihanda ihuza imirenge kuburyo ubuhahirane buzoroha abaturage bakageza umusaruro wabo ku masoko.
Alicia Habibi