Nyuma yuko Bruce Melodie ageze mu Burundi agatabwa muri yombi, abajyanye n’uyu muhanzi, baramukiye ku biro bya Ambasade w’u Rwanda mu Burundi.
Bruce Melodie yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 ubwo yari akigera mu Burundi agiye gutaramira Abarundi mu gitaramo cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 02 ndetse no ku wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2022.
Inzego z’umutekano mu Burundi zataye muri yombi uyu muhanzi w’Umunyarwanda, zimukurikiranyeho icyaha cy’ubutekamutwe gishingiye ku kuba atagiye mu gitaramo yari yatumiwemo mu Burundi muri 2018.
Umunyamakuru w’umunyarwanda Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago uri mu Gihugu cy’u Burundi, mu butumwa yanyijije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2022, yagize ati “Banyarwanda/kazi namwe nshuti z’u Rwanda guhera ejo twagerageje kwimana mugenzi wacu Bruce Melodie hano mu Burundi ariko byabaye iby’ubusa kuko ibirimo kumubaho bisa n’agahimano gafite ikindi kintu gikomeye twebwe tutarimo kumenya, bityo twamaze kwiyambaza ambasade y’u Rwanda mu Burundi.”
Yakomeje agira ati “Bruce Melodie yose iri kuri ambasade hategerejwe ikiza kuva muri ibyo biganiro, ndakwibutsa ko urega Bruce Melodie avuga ko niyo ayo mafaranga yishyuza yaboneka kuri we ntabwo ashaka ko ibitaramo biba.”
Hari amakuru avuga kandi ko inzego za Leta hagati y’u Burundi n’u Rwanda, zatangiye kuvugana kuri iki kibazo.
U Burundi n’u Rwanda bifitanye ibibazo byatangiye kuva muri 2015, byari bimaze iminsi biri mu nzira yo kubura umubano bibinyujije mu biganiro byagiye bihuza abayobozi banyuranye bo mu nzego nkuru z’Ibihugu.
RWANDATRIBUNE.COM