Umutwe wa M23 wagombaga kurekura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, watangaje ko habayeho impinduka, iki gikorwa kimurirwa undi munsi.
Muri iki cyumweru ubuyobozi bwa M23 bwashyize hanze itangazo buvuga ko bugihagaze ku gukomeza kubahiriza ibyasabwe uyu mutwe mu nama yabereye i Luanda mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022.
Uyu mutwe wavugaga ko nyuma yo kurekura agace ka Kibumba mu muhango wabaye mu byumweru bibiri bishize, ugiye no kurekura ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.
Byari byatangajwe ko abarwanyi ba M23 bava muri iki kigo cya Rumangabo ejo hashize ku wa Kane tariki 05 Mutarama 2023 ariko ntibyabaye.
Uyu mutwe watangaje ko iki gikorwa kimuriwe uyu munsi ku wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023.
M23 ikomeje kugaragaza ubushake bw’uko wifuza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakemuka binyuze mu nzira z’amahoro, mu gihe ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwo butabikozwa dore ko igisirikare cyabwo gifatanyije n’imitwe irimo FDLR bakomeje kugaba ibitero kuri M23.
Uretse imitwe yitwaje intwaro yiyambajwe na FARDC, ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwanahaye ikiraka abacanshuro b’Abarusiya bamaze iminsi bafatanya n’iki gisirikare muri uru rugamba gihanganyemo na M23.
RWANDATRIBUNE.COM