Umunyeshuri wiga ku Ishuri ribanza rya Kangaru mu gihugu cya Kenya, yirukaniwe kutishyura amafaranga y’ishuri, ageze iwabo azana inkoko yoroye ngo ivemo ubwishyu, umuyobozi w’ikigo yanga kuyifata.
Uwo munyeshuri ukomoka mu muryango ukennye, yari amaze igihe kitari gito yarirukanywe ku ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.
Uyu munyeshuri yafashe inkoko yari yoroye ayijyana ku ishuri ngo yemerewe gukomeza amasomo ariko umuyobozi w’ishuri akimara kubona iyo nkoko ntacyo yavamo ugereranyije n’umwenda yari abereyemo iryo shuri yahise amwirukana.
Uyu mwana wari waje aherekejwe na nyina umubyara Lawrence Murimi Mikumi, yababajwe n’uko yirukanywe ku ishuri yazana n’umutungo yari atunze aniteze ko wamugoboka bikarangira uteshejwe agaciro.
Iyi nkuru ikimara gusakara muri Kenya, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko (Senateri Njeru Ndwiga) yababajwe n’ibyabaye kuri uriya mwana, afata icyemezo cyo kumwishyurira umwaka wose w’amashuri.
Si uwo gusa dore ko abagiraneza babibonye ku mbuga nkoranyambaga bahise batangiza uburyo bwo kumukusanyiriza amafaranga yo kumufasha gukomeza amashuri ye.
Umunyamakuru Muthee Kiengei uzwi cyane muri iki Gihugu yemeje ko we n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bazishyurira uyu mwana kugeza arangije amashuri yisumbuye.
RWANDATRIBUNE.COM