Iby’agateganyo byavuye mu matora ya Perezida bizatangazwa kuri uyu wa Mbere
Komisiyo ishinzwe Amatora mu Burundi (CENI) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 ari bwo hazatangazwa amajwi y’agateganyo yavuye mu matora rusange aherutse.
Ku wa 20 Gicurasi 2020 nibwo Abarundi basaga miliyoni eshanu bazindukiye mu matora arimo aya Perezida, Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abayobozi ba komini.
CENI yatangaje ko kuri uyu wa Mbere saa Munani z’i Bujumbura aribwo amajwi azatangazwa muri hoteli Club du Lac Tanganyika.
Abakandida barindwi nibo bitabiriye aya matora, ariko abahabwa amahirwe cyane yo gusimbura Pierre Nkurunziza urangije manda eshatu ni Evariste Ndayishimiye wo mu Ishyaka rya CNDD-FDD na Agathon Rwasa wo muri CNL.
Ubusanzwe Komisiyo y’Amatora mu Burundi yatangazaga ibyavuye mu matora by’agateganyo mu masaha make amatora abaye ariko uyu mwaka ntabwo haratangazwa icyatumye bitinda.
Indorerezi 53 zavuye mu mahanga nizo zagiye kugenzura uko aya matora gusa zabujijwe gukoresha telefoni mu gufata amafoto, ndetse ntabwo zari zemerewe gukoresha camera mu gihe ziri imbere mu byumba by’amatora.
Hategekimana Claude