Ikipe y’igihugu ya Senegal ikinamo ibyamamare nka Sadio Mane, Edouard Mendy, Kalidou Koulibary, Idrissa Gana Gueye n’abandi yahisemo kuzakorera imyitozo mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon umwaka utaha, kuva Tariki ya 09 Mutarama kugeza kuwa 06 Gashyantare 2022.
Ikinyamakuru Senego cyanditse ko Aliou Cissé na bagenzi be babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu matsinda uri mu misozi,bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere nk’icyo muri ako gace.
U Rwanda rufite ikirere kimeze nk’icyo mu mujyi wa Bafoussam muri Cameroon ariyo mpamvu baruhisemo bigizwemo uruhare n’umutoza w’ingufu, Teddy Pellerin, Senegal iri mu itsinda rya 2 hamwe na Malawi, Guinea na Zimbabwe.
Kuva Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, abakozi ba tekinike bahise batangira kwitegura hakiri kare nk’uko byatangajwe na Record, yasuwe na Senego.
Uretse kuba ikirere cy’u Rwanda gisa na hariya, Aliou Cissé hamwe n’abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y’uko binjira mu irushanwa.
Amakuru avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari bamenyeshejwe n’abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.
Uwineza Adeline