Byabaye impaka zikomeye hagati y’umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ,CP John Bosco Kabera n’Umunyamakuru akaba n’umuyobozi Mukuru wa Radio/TV1 ,Kakoza Nkuriza Charles wamamaye nka Nka KNC ,Zishingiye ku mikorere y’ Imfatashusho zahawe izina rya Sophia n’Ibyapa byo ku muhanda.
IZi mpaka zumvikanye mu kiganiro Rirarashe cya TV1 cyatambutse mu gitondo cy’uyu wa 17 ugushyingo 2021,cy’Ibandaga ku bantu binubia amande bacibwa bitewe n’izi mfashashusho n’ibyapa
Muri iki kiganiro ,KnC WARI KUMWE NA Mutabaruka Angelbert babanje gusobanura uburyo abatwara ibinyabiziga bacibwa amande menshi mu buryo bise akarengane ,bitewe no kudahuza kw’izi mfatashusho n’ibyapa.
Mutabaruka yahamagaye CP Kabera Aramubwira ati”Abantu bakomeje kwibaza ku kibazo cy’izi camera zo ku muhanda n’ibyapa ,ibyapa biragaragarako aro 60 km/h ariko wagitambuka wagera imbere gato comera ikagufata ko warengeje umuvuduko wa 40,Abantu barimo kwwibaza ibi bibntu muri kubihuza GUTE?
Mu gusubiza CP Kabera yavuze ko polisi yabihuje ,ahubwo,aba banyamakuru aribo batabihuza ,akomeza agir aati”Aho kugirango muzinduke mukangurira abaturage iteka rya Perezida ,nimero 85’01ryo kuwa 2/0 9/2021,murarwanya itegeko
Mu gihe Cp Kabera asubiramo ko aba banyamakuru barimo kurwanya itegeko ,KNC YAMUSUBIJE ATI :”Ntabwo turimo turarwanya itegeko utatwangisha abaturage ntabwo turimo turarwanya itegeko witubeshyera itegeko ahubwo ni mwebwe murimo kuryica>”
Ni impaka zaranzwe no gucana mu ijambo igihe umwanya munini ,KNC asaba CP Kabera kumuha umwanya nawe agatanga ibisobanuro ariko uyu mu Polisi amubwira ko niba asobanurira abantu sisiteme y’umuhanda ,yabasomera iterageko .
Uyu mu polisi yageze aho yemera guha umwanya KNC ,ariko agira ATI;Ndawuguhaye ariko icyo kintu ucyandike ,niba utangiye ikiganiro ariko ntiwigishe abaturage itegeko uko riteganya ,umenye ko urimo kuyobya abaturage”
KNC yamusubje ati ‘Afande ,uranshinja kuyobya abaturage ,wowe wakwishinja kubwira abantu ko batagomba kurenza umuvuduko wa 40 mu mujyi wa Kigali,Si wowe wabivugiye hano,mbigarure? Wowe ubwawe warivugiye mu kiganiro yuko nta muntu n’umwe wemerewe kurenza umuvuduko wa 40 mu mujyi wa Kigali,na n’ubu ngubu kikaba ari cyo kibazo mu mujyi wa Kigali”
CP Kabera yamusubije ko muri icyo kiganiro bagiranye ,yamubazaga ibyapa ,amubwirako ajya kubyirebera ,asanga hariho n’ibya 60 km/h.
Knc ntiyanyuzwe ,yahise amubaza impamvu ibyapa bigaragara ko ari ibya 60 km/h,ariko imfatashusho zikandikira abantu ku muvuduko wa 40 km/h, Umuvugizi wa Polisi ntabwo yabyemeye,ahubwo yahise amubwira kuzana mu kiganiro abatangabuhamya bafite ibimenyetso bandikiwe kuri uyu muvuduko kandi ibyapa bigaragara ko ari ibya 60km/h.
Impaka zarangiye impande zombie zidafashe umwanzuro ,ikiganiro cya KNC NA Mutabaruka kirakomeza ,CP Kabera yitabira ubutumire mu kiganiro ku kindi gitangazamakuru
Uwineza Adeline