Jerome Clement Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Guverinoma y’Abatabazi yaguye i Nairobi muri Kenya.
Jerome Clement Bicamumpaka ni umwe mu bari bakomeye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Juvenal Habayrimana. Yari kandi mu bantu 404 bashyize umukono ku nyandiko ishinga ishyaka MDR ku tariki ya 1 Nyakanga 1991.
Bicamumpaka yinjiye muri Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 9 Mata 1994. Ubwo FPR Inkotanyi yafataga ubutegetsi, Bicamumpaka yahungiye mu cyahoze ari Zaire aho atatinze ahita yerekeza Yaoundé muri Cameroon, aho yakoze akazi gatandukanye nk’umugenzuzi.
Tariki ya 6 Mata 1999, Bicamumpaka yatawe muri yombi n’ubushinjacyaha bw’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR). Nyuma y’imyaka 12 mu gihome Jerome Bicamumpaka yaje kurekurwa n’urugereko rw’uru rukiko.
Akirekurwa, Bicamumpaka yaje kujyanwa mu nyubako za ICTR i Arusha muri Tanzania aho yari agituye ategereje kujya kubana n’umuryango we Muri Canada.
Nyuma y’uko bagenzi be boherejwe muri Niger we yari yagumye muri Tanzania. Biravugwa ko Bicamumpaka yari arwariye muri Kenya akaba ari na ho yaguye aho yari afite imyaka 65.
Bicamumpaka ni muntu ki?
Jerome Bicamumpaka ni mwene Barthazal Bicamumpaka na Bazile Ntakazalimara. Yavutse tariki ya 4 Ugushyingo 1957, avukira ahitwa i Mukono muri Komine Ruhondo(Ubu ni Umurenge wa Remera w’akarere ka Musanze) mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Amashuri abanza n’ayisumbuye, Bicamumpaka yayize mu Rwanda, aho yarangije mu mwaka 1977 mu masomo y’ubumenyamuntu.
Nyuma yo kurangiza amashuri Yisumbuye, Bicamumpaka yinjiye mu bucuruzi, afatanya na Se wari umucuruzi ukomeye. Yaje kwinjira muri Kaminuza mu mwaka 1984, aho yinjiye mu ishami ry’icungamari muri Université Libre de Bruxelles, aha yaje kuhava aza kwiga muri Kaminuza Gatolika ya Louvain , ari naho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu by’ubukungu. (https://bettysco.com/)