Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gisurasi ubwo perezida Kahame yagiranaga ikiganiro na France 24 na RFI yagarutse kuri Mapping Report n’ibitangazwa na Dr. Denis Mukwege, aho yavuze ko ibitekerezo bikubiye muri Mapping Report bigamije kwimakaza igihuha cyatagijwe n’abarwanya u Rwanda bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
“Mukwege yahindutse ikimenyetso, igikoresho cy’izo mbaraga tutabona. Yakiriye igihembo cyitiriwe Nobel abwirwa icyo avuga,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gicurasi mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI, abazwa kuri Dr Denis Mukwege n’ibirego yashinje u Rwanda muri Mapping Report, bikaba bitishimiwe na bamwe mu bagize Sosiyete sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babifashe nk’igitutsi.
Uwitwa Dismas Kitenge Senga, ushinzwe gutegura inama muri Kaminuza ya Kisangani, akaba Pereiza w’itsinda ryitwa LOTUS ni umwe mu bagize icyo bavuga ku byatangajwe na Perezida Kagame nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Ati “Ni igitutsi ku watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel wacu uyobora urugamba rw’ubutabera, urugamba rwo gushyigikira abagizweho ingaruka n’ibyaha mpuzamahanga. Ni ikitegererezo mpuzamahanga kiyobora urugamba ruzwi. Abanyarwanda bafite inshingano zo kubaha uyu muntu mpuzamahanga,”
Uyu yakomeje avuga ko ari inshingano zabo zo kurinda uyu mugabo avuga ko yahariye igice kinini cy’ubuzima bwe gushyigikira abakorewe ibyaha. Ati “ ni ikimenyetso gikomeye kuba u Rwanda rutemera ako kazi ko gushyigikira abahohotewe.”
Yakomeje avuga ko Umuryango Mpuzamahanga ufite inshingano zo gusaba u Rwanda zo kongera kureba aho ruhagaze ku Gihembo cy’Amahoro cya Nobel.
Avuga kuri iyi raporo ya Mapping Report yagiye ahagaragara mu 2010 ivuga ku byaha byakorewe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuva mu 1993 kugeza mu 2003, avuga ko itavugwaho rumwe, Perezida Kagame yavuze ko hari n’izindi raporo ziyivuguruza ahubwo ikihishe inyuma y’iyi raporo ari ugushaka kwerekana ko habaye jenoside ebyiri.