Bimwe mu byavugiwe mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, byamenyekanye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubukuraga uru rubanza, Umucamanza yafashe icyemezo cyo kurushyira mu muhezo mu rwego rwo kurindira umutekano abatangabuhamya bavugwamo.
Gusa bimwe mu byavugiwemo byamenyekanye, tukaba tugiye kugaruka kuri bimwe bidashobora guhungabanya umutekano w’abo batangabuhamya cyangwa ngo bibangamire iperereza.
Nyuma gato y’uko Prince Kid atabwa muri yombi, hasakaya amajwi byavuzwe ko ari uyu musore wavuganana na Miss 2022 Nshuti Muheto Divine, amubwira ko yamukunze urudasanzwe ariko ko we amutera umugongo akamwima Happiness [Umunezero].
Muri uru rubanza rwo kuri uyu wa Gatanu, Ubushinjacyaha bwagarutse kuri aya majwi ari mu bimenyetso ku byaha bishinjwa Prince Kid, gusa uregwa ndetse n’Umunyamategeko we, bayatera utwatsi.
Me Nyembo Emeline yavuze ko aya majwi atari ay’impamo ahubwo ko ari amacuro yakozwe hagamijwe kugaragaza uburemere bw’ibishinjwa uyu mukiliya we no kumugaragaza nabi muri rubanda.
Aya majwi yagarutsweho cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ni kimwe mu bimenyetso by’ibyaha bishinjwa Prince aho Ubushinjacyaha bumurega kuba yarasabaga bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ko baryamana.
Ubushinjacyaha bwanumvishije Urukikoaya majwi, bwavuze ko aya majwi ari umwimerere ndetse ko ibivugwamo ari ukuri.
Prince Kid aregwa ibyaha bitatu ari byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato; Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina na Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gufata icyemezo cyo gufunga iminsi 30 Prince Kid kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi ibyagezweho mu iperereza bikaba bigize impamvu zikomeye zituma akekwa ko yabikoze.
RWANDATRIBUNE.COM