Inama idasanzwe y’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC, yashimangiye ko batazacogora ku guha inkunga ya dipolomasi n’igisirikare Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Iyi nama yabereye i Lusaka yateguwe na Perezida wa Zambia Hichilema, ushinzwe ubutwereranena Politiki n’ibijyanye n’umutekano mu muryango waSADC.
Ibihugu bigize uru urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano n’igisirikare ruzwi nka“TROIKA” birimo nka Zambia ari nayo ikuriye ururwego,Tanzania, Namibia, Angola, Zimbabwe, na RD Congo.
Nimu gihe ibihugu byiyemeje gutanga ingabo z’uyumuryango w SADC mu kugarura amahoro muri Congo ari Malawi, Afurika Y’Epfo na Tanzania bigakorana bya hafi n’ingabo za Repubulika yaDemokarasi ya Congo.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo no kwibutsa ko iyo igihugu kinyamuryango cya SADC gitewe bose bagomba gutabara nta wusigaye inyuma.
Yigiwemo kandi uko ibibazo by’umutekano biri i Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique byashyirwaho akadomo, hakagaruka amahoron’umutekano birambye.
Hashimangiwe ko SADC igomba gukora ibishobokabyose igafasha RDC Congo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwayo, hisunzwe amasezerano ya Luanda n’ay’i Nairobi.
Ubumwe bwa Afurika n’Akanama ka loni gashinzwe amahoro, bashimiwe ku nkunga bahereza ingabo za SADC zoherejwe mu butumwa bwiswe SAMIDRC.
Iyi nama yateye ibyatsi ibikubiye mu rwandiko Leta y’u Rwanda yandikiye Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ivuga ko idakwiye gushyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC.
Ubusabe bw’u Rwanda bukubiye mu ibaruwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yandikiye umukuruwa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Bwana Moussa Faki Mahamat.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ingabo za SADC ziri muri Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakoreweAbatutsi mu 1994.
SADC yashimangiye ko itazahwema gutera inkungaubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo bubone igisubizo kirambye cy’amakimbirane yabaye ndanze mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagize iti ” Inama yongeye gushimangira ko koherezaSAMIDRC ari ukugarura amahoro n’umutekano muri DRC kandi ko bihuye n’amasezerano ya SADC muri politiki, ubufatanye, umutekano ndetse n’amasezeranoyo kwirwanaho.”
Kugeza ubu umutwe w’ingabo za SADC muri Congo uhuriwemo ingabo zavuye mu bihugu bya Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Malawi. Watangiye ubutumwa bwawo mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, aho waje gufasha ingabo za Congo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Uyu waje usimbuye uw’ibihugu byo mu karerek’Afurika y’Iburasirazuba, leta ya Congo yanenze kudakora ibihagije mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba iyirwanya, ku isonga uwa M23.
Inama ya SADC yo kuwa Gatandatu yabaye mu gihe muri Congo imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje guca ibintu ndetse uyu mutwe ukaba uri kwigarurira uduce twinshi.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com
Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Defense Budget y’ibihugu byose (Global Military Budget),irenga 2 Trillions USD ku mwaka.Ijambo ry’imana rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.