Abantu bakunze kwitiranya ibyiciro by’ibyaha n’uko bihanwa bigatuma no kumenya urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha runaka bibagora,ariko abanyamategeko barabisobanuye mu buryo bwimbitse kandi bwumvikana.
Rwandatribune yifashishije igitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ikaba igiye kubagezaho ubusobanuro by’ibyiciro by’ibyaha n’ubusumbane bwabyo mu mategeko y’u Rwanda nkuko biteganywa n’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Amahame mpuzamahanga mu mategeko ateganya ko nta gihano nta tegeko, iri hame kandi rikaba ryarateganyijwe n’ingingo ya 3 yiri tegeko twavuze, ibyo rero bikaba byarashingiweho n’abanyamategeko mu gukora itegeko tugiye kwifashisha mu gutanga ubusobanuro bwacu.
Nk’uko biteganywa n’iri tegeko twavuze hejuru mu ngingo ya 16 ivuga ubusumbane by’ibyaha aho isobanura ko ibyaha bisumbana hakurikijwe uburemere bwabyo, igena n’uburyo bikurikirana aribwo:
1.Icyaha cy’ubugome,
2.Icyaha gikomeye,
3.Icyaha cyoroheje.
Urugero mu byaha by’ubugome dusangamo icyaha cy’ubwicanyi ku bushake, icyaha cya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byo gucuruza abantu.
Urugero ku cyaha gikomeye dusangamo ibyaha by’ujura bworoheje, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa k’ubushake, icyaha cyo gukora ibitera soni m’uruhame….
Urugero ku cyaha cyoroheje harimo ibyaha byo gusinda mu ruhame,kurya ibyo utabasha kwishyura ,ibyaha byo mu mumuhanda, n’ibindi…
Mu kwerekana ubusumbane bw’ibi byaha ingingo ya 17 y’itegeko twavuze hejuru iteganya ko icyaha cy’ubugome ari icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze imyaka itanu(5) cyangwa igifungo cya burundu.
Ingingo ya 18 ivuga icyaha gikomeye igasobanura ko icyaha cy’ubugome ari icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu(5).
Naho ingingo ya 19 ivuga icyaha cyoroheje, ikavuga ko ari icyaha itegeko rihanisha gusa igihano cy’iremezo cy’igifungo kitageze ku mezi atandatu (6),icy’ihazabu cyangwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.
Nkuko ibi byaha bitandukanye mu mazina ni nako ibihano byabyo bitandukanye bigatuma n’inkiko biburanishirizwamo zitandukana tukazabibagezaho mu nkuru yacu itaha.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com