Alain Mukurarinda wigeze kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yahawe imirimo mishya agirwa Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.
Nkuko itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ryo ku wa 14 Ukuboza 2021 ryabigaragaje Mukurarinda yagizwe umuvugizi wa Guverinoma Wungirije Umuvugizi Mukuru wa Guverinoma Yolande Makolo.
Uyu mugabo usanzwe ari n’umuhanzi, yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.
Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.
Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken.
Nyuma yagiye kuba muri Côte d’Ivoire aho umugore we yari yabonye imirimo nk’ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami rya Heineken i Abidjan.
Mu minsi ishize, umugore we yongeye kubona imirimo mu Rwanda muri Bralirwa, bituma umuryango ugaruka mu gihugu.
Mu bandi bahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri harimo Beatrice Mukamurenzi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu gihe Olivier Kayumba yagizwe Minister Counsellor muri Repubulika ya Centrafrique.
Kayumba yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Ni umwanya yagiyeho mu 2017.
Mu bareberera inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique kandi, Didier Rugina yagizwe Umujyanama wa Kabiri.