Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ibyiciro bishya by’Ubudehe, aho ibyakoreshaga imibare ubu bigiye kujya bibarwa mu nyajwi, bigashingirwaho mu kumenya uko abahanyarwanda bahagaze n’ubufasha bakeneye ngo biteze imbere.
Mu byiciro bishya A na B bizaba birimo abafite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza imitungo kandi bashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose; naho C na D habemo abashobora gufashwa kwivana mu bukene biciye muri gahunda zashyizweho. Izo ngo zizajya zisinyana Imihigo na leta.
Ni mu gihe mu cyiciro E hazaba harimo abantu bazakomeza gufashwa na leta n’abandi bafatanyabikorwa kubera ko nta bushobozi bafite bwo kwivana mu bukene, kubera inzitizi zirimo imyaka, ubumuga bukabije cyangwa uburwayi bw’akarande, bityo bo nta n’imihigo bazasinya.
Inyandiko ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza imiterere y’ibyiciro n’abazagenda bashyirwamo, igaragaza ko bizaba bitanga amakuru y’ibanze ku mibereho y’ingo z’abanyarwanda yo kwifashisha mu igenamigambi ry’inzego za leta n’abandi bafatabinyabikorwa.
Bigenewe kandi gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo bafashanya hagati yabo ubwabo badategereje ak’imuhana no gufasha inzego zikorana n’abaturage kubona aho bahera batoranya abakeneye ubufasha.
Icyiciro A
Ni icyiciro kizaba kirimo ingo usangamo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.
Azaba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.
Ashobora no kuba atunze inka, ihene, inkoko, yorora amafi cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600 000 Frw cyangwa arenze.
Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye, ndetse mu gihe urugo rwujuje kimwe muri ibyo, birahagije ngo rujye muri ikicyiciro A.
Icyiciro B
Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza, kandi ashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose.
Muri iki cyiciro, ugishyirwamo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Ashobora no kuba afite ubutaka bungana na hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na metero kare 300 ariko butarengeje hegitari imwe mu mujyi.
Ashobora kandi kuba afite amatungo ushobora kumwinjiriza hagati ya 65000 Frw na 600000 Frw buri kwezi. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo narwo bizaba bihagije ngo rujye muri iki cyiciro B.
Icyiriro C
Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.
Ashobora no kuba afite ubutaka bungana n’igice ya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mujyi.
Muri icyo cyiciro hazanajyamo umuntu utunze inka, ihene, intama, inkoko cyangwa ibindi bishobora kumwinjiriza hagati ya 45 000 Frw na 65000 Frw buri kwezi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibyo ruhita rushyirwa muri iki cyiciro
Icyiciro D
Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.
Agomba kuba afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro, cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.
Iki cyiciro kandi kizashyirwamo urugo rufite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye badafite imitungo yakwinjiza 45000 Frw nk’amatungo cyangwa ibindi.
Urugo rwujuje nibura bibiri mu bivuzwe ruhita rujya muri iki cyiciro.
Icyiciro E
Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Muri iki cyiciro hazashyirwamo urugo aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Harimo urugo aho umukuru warwo cyangwa uwo bashakanye afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga, cyangwa urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.
Bibarwa ko umunyeshuri ubarwa muri iki cyiciro hatitawe ku myaka, ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka. Urugo rwujuje bibiri mu bivuzwe haruguru, birahagije kugira ngo muri iki cyiciro.
Biteganywa ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017.
Mu byiciro bishya; umunyeshuri uzajya ahabwa ‘buruse’ ni uwagize amanota meza aho gushingira ku cyiciro cy’ubudehe abarizwamo nk’uko byakunze kugenda, ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase aheruka kugira ati“Abanyarwanda bagiye babyamagana bakavuga bati ibi nibyo bikurura amarangamutima ku buryo wumva hari abarya ruswa, aha niho bavugaga bati niba mugiye gutanga buruse kandi ko ari umutwe w’umwana, icyiciro cy’ubudehe ndetse n’ubukene biza gute, umwana niba yatsinze yagiye muri kaminuza akiga ibyo ashoboye, niba atagize amanota yo gutsinda agakomeza mu bindi ariko ntituvange, ibyo twabyumvikanyeho.”
‘‘Ibyiciro by’ubudehe ntabwo bibereyeho gufasha abakene, bibereyeho ahubwo gufasha igenamigambi, umuco wo kwigira kandi ugomba gushinga imizi ku buryo n’udafite ubushobozi yumva ko na duke abonye aducunga neza kugira ngo azamuke.”
Mu mavugurura mashya yakozwe mu byiciro by’ubudehe hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi.
Ntirandekura dorcas