Hibazwa ku bujyanama buhabwa Perezida Felix Tshisekedi ndetse n’icyo we ubwe agamije, gusa ubusesenguzi buvuga ko ibyo akora n’ubutegetsi bwe, bitarimo ubushishozi buhagije, bukagaragaza icyo bakwiye gukora cyatuma ibibazo bikemuka.
Guverinoma ya Congo iherutse kongera kwihandagaza ivuga ko idateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe wo washyize mu bikorwa ibyo wasabwe.
Ibi byose M23 yabikoze igamije kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse hakurikijwe n’imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda.
Gusa aho kugira ngo Leta ya Kinshasa ibone ibi nk’amahirwe yo kuba yabona amahoro, ngo ishyire imbere inzira z’ibiganiro, ahubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabaye nk’ubwenyegeza imvugo z’urwango ndetse no kwihenura kuri M23.
Ibi byose bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Nairobi, i Luanda ndetse n’i Bujumbura, byari bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ubwo Tshisekedi yabaga yitabiriye izi nama, yanyuzagamo akemerera abakuru b’Ibihugu bagenzi be ko Guverinoma ye izaganira n’imitwe yose ndetse na M23, ariko agatinzwa no gusubira i Kinshasa, agatangira kuvuga ko M23 ikwiye kuvuga ivuye aho.
Ibi kandi byongeye kwerekana ko Guverinoma ya Perezida Felix Tshisekedi idashishikajwe n’amahoro; ndetse ko itifuza ko akarere kagira ukubobo mu gukemura ibibazo, ku buryo abasesenguzi bavuga ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.
Ubu Guverinoma ya Tshisekedi iravuga ko irajwe inshinga no guhashya abarwanyi ba M23 nyuma akavuga ko ingabo za EAC zizasabwa kugenda.
Ibi binyuranye n’amategeko agenga uruhare rw’ingabo z’akarere, zoherejwe mu rwego rwo koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’amahoro yombi.
Congo Kinshasa kandi yanagaragaje ko ikiri konsa umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abasesenguzi kandi basaba Tshisekedi ndetse n’abamuri hafi, guhumuka bakitandukanya n’uyu mutwe wokamwe n’ingengabitekerezo mbi.
RWANDATRIBUNE.COM