Abaturage bagera kuri miriyoni 44 nibo baramukiye mu gikorwa cy’amatora rusange akomatanyije muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho batora umukuru w’igihugu, abadepite mu nteko ishinga amategeko ku rwego rw’igihugu n’urw’intara, hamwe n’abagize njyamama y’akarere.
Amatora akaba yatangiye saa kumi n’ebyiri z’igitondo akaza gusozwa ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ahari ibiro by’itora bigera ku bihumbi 74.000 mu gihugu hose. Ariko nko ku murwa mukuru wa Kinshasa kuri iyo saha abantu ntibari batangiye gutora.
Ndetse no ku biro bikuru by’amatora biri kw’ishuri rya Athénéede la Gombe -aho bitegekanijwe ko umukuru w’igihugu uhasanzwe, Felix Tshisekedi, ndetse n’umwe mu bo bahanganye, Martin Fayulu- bajya gutorera, muri ayo masaha yo gutangira amatora naho ntiyari bwatangire aho abantu bagiye baza buhoro buhoro.
Abashinzwe amatora muri ikigitondo bakaba baramutse bamanika urutonde rw’abatora hamwe no gutunda ibikoresho byifashishwa mu matora aho
No mu mujyi wa Kinshasa, usanzwe uzwiho kugira urujya n’uruza rw’abantu benshi, kuri uyu munsi w’amatora mu masaha yo mu gitondo wasangaga imihanda irimo ubusa.
Mu bitezweho kamarampaka z’uyu munsi ku kuzayobora Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere harimo Felix Tshisekedi ucyuye igihe ariko akaba yiyamamariza manda ye ya kabiri iyi ntebe akaba ayihanganyeho n’abakandida batatu bakomeye barimo Martin Fayulu n’ubundi bahuriye muri iki kibuga muri 2018.
Harimo kandi na Moïse Katumbi wigeze kuba Guvernineri w’intara ya Katanga, we muri 2018 ntiyashoboye kwiyamamaza n’ubwo yari yabyifuje, Icyo gihe yabujijwe kwinjira mu gihugu avuye hanze kugira aze kwiyamamaza.
Umushya muri bo, mu kwiyamamaza ndetse no muri poritike ni umuganga Denis Mukwege, ariko nawe akaba yaramamaye kubera igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yahawe mu 2018.
Mukwege yashimiwe ku bikorwa bye byo kuvura abagore bakorerwa amahano ashingiye ku gitsina mu ntara zo mu burasirazuba bwa Congo zimaze imyaka hafi 30 mu ntambara.
Mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu kandi harimo umugore umwe.
Marie-Josée Ifoku w’imyaka 58, si ubwa mbere yiyamamarije uyu mwamya w’umukuru w’igihugu kuko no mu matora ya muri 2018 yari mu biyamamaza, n’ubwo atagize amahirwe yo kuyatsinda.
Repuburika ya Demokrasi ya Congo ni igihugu kiri mu bya mbere muri Afrika mu bunini no mu butunzi kamere, ariko kiri no mu bya mbere bikennye cyane ku isi bitewe na Ruswa hamwe na Politike mbi byatsikamiye iki gihugu ,maze bituma kidatera imbere. Si ibyo gusa kandi hari n’intambara imaze imyaka hafi 30 yugarije intara z’uburasirazuba, byatumye icyo gihugu kiba icya mbere ku isi gifite abantu benshi bakuwe mu byabo n’intamara bagera hafi kuri Miliyoni zirindwi.
Rafiki Karimu
Rwandatibune.com