Ukwezi kwa cumi ariko kwitwa Ukwakira, abantu bavuka muri uku kwezi kwa cumi ni abantu bagira amahirwe cyane , bakagira igitsure kandi bakaba bazwiho kugira amahane uko byagenda kose.
Abantu bavutse mu kwa cumi ni abantu bakunze guhirwa, dore ko bikunze kurangira mu mikorere yabo bateye imbere, bakunda kugorwa n’ubuzima ariko bakihangana aribyo bibaviramo kuba ibyamamare, ntabwo Bazi guhemuka , bakaba Bazi guhitamo neza Kandi no kumenya kureba aho inyungu ziri, ni abantu badakunda kubogama, aho burigihe bahora bashaka ukuri, akaba rero Ari abantu Bazi gufata umwanzuro kabone nubwo waba utanyuze benshi mu bo babana.
Iyo ari abakobwa bakunda gukurura abagabo cyane, ariko Kandi ni abantu badakunda ko wavuga inenge zabo, n’abantu badafuha cyangwa ngo bagire ishyari, ariko iyo byabaye biba ku rwego rwo hejuru.
Imico mibi iranga abantu bavutse mu kwa cumi
Ni bo Bantu bambere Bazi kwiyoberanya kuburyo umuntu ashobora kubibeshyaho ko bitonda, nyamara nabo ubwabo Bazi neza ko ari abanyamahane mu buryo bukomeye.
Ni abantu bitondera cyane umwanzuro bagiye gufata, ariko iyo atari uku bameze , abantu bavutse mu kwa cumi ni abantu badakunda guhubuka cyane, ni abantu batumva vuba kuko Icyo wamubwira atagishaka ntiyagikora.
Abantu bavutse mu kwa cumi baricuza cyane iyo bagize icyo bakora kibi ariko bakabikorera imbere, muribo ntibakunda guca bugufi ngo bumve ko ibyo bakora byose babisabira imbabazi, ibi rero bikaba bituma bakunda gufatwa nk’abafunga mutwe , nyamara nabo bakaba ari abantu bakunze kubabara,Kandi bakumva mu buzima bwabo bakwikosora.
Uko abantu bavutse mu kwezi kwa cumi bitwara mu rukundo.
Ni umuntu ukunda cyane Kandi akimariramo uwo akunda ku rugero rwohejuru, ibi ni ibintu bimuviramo gufuha kurugero rwo hejuru.
Inama ahabwa ni umuntu wakagombye kugenzura amarangamutima ye kuko atabigenzuye byamuviramo kuzahora ababaye.
Ikindi Kandi ni umuntu utajya apfa kubabarira mu rukundo, ni umuntu Kandi ugomba gufata neza urukundo agira ndetse akirukanka ku rukundo kuko biragoye ko yabona uwanyawe cyangwa se uw’ingenzi ashaka bitewe n’imiterere ye.
Dore inama abahanga bakugira niba waravutse mu kwezi kwa cumi
Gerageza guhitamo guca bugufi kuko nawe wakosa Kandi ntukajye utubura ikosa ryabandi kugeza ubwo umufata nkaho atari umuntu.
Iga gusaba imbabazi n’ubwo bishobora ku kugora menya ko byakemura ibibazo byinshi byabantu. Kuko uburyo wifunga ngo utagaragara nk’umunyantegenke ubigabanyije byakubanisha neza n’abandi Kandi bigatuma ukundwa na sosiyete cyane.
Kuba uri umuntu w’umunyabwenge rero kuko wavutse mu kwezi kwa cumi, bikaba ari ibintu ukwiye gutwara neza kuko ubwenge bwawe bushobora kugutekereresha cyangwa gukora ibintu bibi aho kuba bwagukoresha ibyiza kubuzima bwawe.
Niyonkuru Florentine