Mu gihe hashize imyaka irenga 2 inama Nkuru y’Umuryango RPF Inkotanyi idaterana biravugwa ko mu gihe cya vuba iyi nama nkuru ishobora kongera guterana.
Bimwe mu bireba ubuzima bw’igihugu iyi nama nkuru yakwigaho mu gihe yaba iteranye mu minsi ya vuba ,birimo icy’abimukira u Rwanda rwitegura kwakira, inama ya CHOGM u Rwanda ruteganya kwakira,umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari,Izamuka ry’ibiciro ku masoko, abayobozi bahohotera abaturage[Gukubita] n’ibindi byinshi bireba iterambere ry’umuturage w’u Rwanda.
Inama nkuru y’umuryango wa RPF Inkotanyi yaherukaga guterana kuwa 29 Ukuboza 2019 mu Ntare Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ubusanzwe Inama nkuru ya FPR Inkotanyi iterana buri mwaka, gusa mu myaka ibiri ishize ikaba itarateranye biturutse ku cyorezo Covid-19 Isi yari ihanganye nacyo muri rusange.
Bimwe mu byitezwe kuganirwaho mu gihe Kongere Nkuru ya RPF Inkotanyi yaba iteranye
1.Inama ya CHOGM
Kuva kuwa 20 Kamena 2022 , u Rwanda rutenganya kwakira inama nkuru y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w‘ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Common Wealth) izwi nka CHOGM. Mu gihe inama Nkuru ya RPF Inkotanyi, yaba ibaye bikekwa ko yakwiga ku bijyanye n’ibizakenerwa muri iyi nama ndetse ikaba yanatanga umurongo ku bigomba gushyirwamo imbaraga haherewe ku myiteguro yayo.
Inama ya CHOGM yagombaga kuba mu mwaka 2020, iza kwimurwa biturutse ku mpamvu z’icyorezo Covid-19 cyari cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.
- Ikibazo cy’abimukira baturutse mu Bwongereza u Rwanda rwitegura kwakira.
Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa , amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ubwongereza yo kwakira abimukira bari ku butaka bw’iki gihugu.Aya masezerano yakuruye impaka hano mu Rwanda, nk’aho amenshi mu mashyaka atavugarumwe na RPF Inkotanyi yavuze ko atari akwiye.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda(DGPR) riyoborwa na Dr Frank Habineza niryo ryafashe iya mbere mu guhita rigaragaza ko ridashyigikiye aya amasezerano nkuko byagaragaye mu nyandiko iri shyaka ryashyize ku rubuga rwaryo kuwa 18Mata 2022 <https://www.rwandagreendemocrats.org/news/ishyaka-green-party-ntirishyigikiye-ko-u-rwanda-rwakira-abimukira-bavuye-mu-bwongereza> .
Hashingiwe kuri iyi nyandiko, abantu benshi bategerezanyije amatsiko kumenya neza uruhande RPF, ihagazeho kuri uyu mwanzuro wo kohereza abimukira mu Rwanda.
3.Ishusho y’umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.
Inama y’umuryango RPF Inkotanyi bitzweko izanagaruka ku mutekano w’u Rwanda n’uwakarere k’ibiyaga bigari. U Rwanda ni kimwe mu bihugu biherutse gutora umwanzuro wa EAC, uvuga ko mu gihe imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa izaba idahisemo kurambika intwaro ku bushake, ruzohereza ingabo zizajya kwifatanya n’iz’ibindi bihugu byakarere mu guhiga bukware iyi mitwe ibarizwamo ikomoka mu Rwanda nka FDLR, RUD Urunana na FLN indi myinshi ihungaba umutekano w’u Rwanda.
- Izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko
Byitezwe ko ku ruhande rw’ubukungu,iyi nama yarebera hamwe icyakorwa ku izamuka ry’ibicuruzwa mu Rwanda.
Uko iminsi ishira indi igataha, izamuka ry’ibicuruzwa rigenda zizamuka ku muvuduko ukabije.
Imibare ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku muvuduko uhambaye. Nk’urugero ni aho Litoro 3 z’amavuta zaguraga 5,000 – ubu zigura agera ku 9,000Frw,1Kg y’isukari yaguraga 1,000 – iragura 1,500Frw kuzamura ,Isabune yaguraga 700 – iragura 900 cyangwa 1,000Frw ndetse n’Umuceri 25Kg waguraga 30,000 – ubu ni 45,000Frw. Ntiwavuga izamuka ry’ibiciro ngo wibagirwe ibikomoka kuri Peteroli byazamutse ku buryo bukomeye , aho mu Rwanda Gaze igurwa n’umugabo igasiba undi.
5.Gukebura abayobozi batuzuza inshingano zabo n’abakubira abaturage.
Mu minsi ishize by’umwihariko muri ibi bihe byo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari bamwe mu bayobozi bagiye badohoka ku nshingano zo gutanga Servise nziza. Aho wasangaga umuturage ageze ku biro by’ubuyobozi ,umuyobozi akaba yamubwira ko yagiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Covid-19 bityo agasubirayo adahawe Serivizi. Ibi byiyongeraho, imbaraga z’umurengera zashyirwaga muri ibi bikorwa nk’aho hagiye hagaragara abayobozi bakubita abaturage.
- Kurebera hamwe uko ubutabera bw’u Rwanda buhagaze
,Ubutabera bw’u Rwanda , bumaze igihe kinini bushyirwa ku gitutu n’abashaka kububangamira, mu manza zimwe na zimwe, aho urwamenyekanye cyane ari u Rwanda Paul Rusesabagina.Ibihugu byinshi byamahanga byagerageje kwinjira mu butabera bw’u Rwanda. U Rwanda rwakunze gusobanura ko ubutabera bwarwo bwigenga,ibi byanatumye Rusesabagina nabo bareganwa bahabwa ubutabera, maze nk’uwari uhagarariye abandi muri uru rubanza ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 25.
Perezida Kagame akunze kugaragaza ko politiki zose z’u Rwanda zigomba kubakira kuri Servisi zigamije iterambere ry’umuturage.
Turasaba ko muri iyi nama hazaganirwaho ku bijyanye n’iyirukanwa ry’abakozi ba leta mu buryo butavugwaho rumwe