Ifunguro rya mu gitondo rifite akamaro gakomeye ku mu buzima bwa muntu, kuko rizamura imbaraga z’umubiri, rigatuma haboneka umusaruro ufatika mu kazi kari bukorwe uwo munsi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iri funguro rishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na Diyabete.
Burya abantu benshi bibwira ko ifunguro rya mu gitondo rikwiye gufatwa n’abakire gusa ariko buri muntu wese ararikeneye, ubushakashasti bwakozwe kuri iyi ngingo bwagaragaje ko gufata ifunguro rya mu gitondo byongerera umubiri imbaraga ndetse bikanatanga umusaruro ufatika ku kazi.
Kuberiki ifunguro rya mu gitondo ari ingenzi?
Iyo witegereje neza usanga amasaha ari hagati yo kurya, kuryama no kubyuka, ku bantu benshi aba ari hagati y’amasaha 8 na 10, muri ayo masaha yose uba wayamaze nta kintu urikurya, kandi burya umubiri wo uba ukora nubwo bwose biba ari ku kigero gito ugereranyije n’amanywa.
Bityo rero ifunguro rya mu gitondo ryongerera imbaraga umubiri aho riwuha ibivumbikisho n’amavitamini ndetse n’izindi ntungamubiri zo gukoreshwa nawo.
Dore akamaro ko gufata ifunguro rya mu gitondo
Muri rusange gufata ifunguro rya mu gitondo bifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo
1.Kongerera umubiri imbaraga
Kugira ngo umubiri ubone imbaraga, byose bituruka ku masukari aba ari mu biryo twariye, aya masukari akaba atwikwa n’umubiri, akabyara imbaraga ukoresha. Buri karemangingo kose kugira ngo kabeho ,kanakore neza nuko kaba kabona izi mbaraga umubiri ukomora ku isukari mu byo bita glycolysis .
Iyo rero umaze umwanya munini ya sukari iragabanuka mu maraso, ikaba nke, iyo ufashe ifunguro rya mu gitondo bituma umubiri ubona isukari wakuye muri ya mafunguro, iyo sukari wa mubiri ukayifashisha utanga imbaraga, ari nabyo bituma umuntu atanga umusaruro mwiza.
Ifunguro rya mu gitondo ritanga imbaraga, rigatuma umubiri ukora neza bityo metabolism yawo ikagenda neza, iyo rero utariye ifunguro rya mu gitondo bishobora gutuma wirirwana imbaraga nke ,bityo n’umusaruro ukagabanuka.
2.Riba ryuzuyemo imyunyungugu n’amavitamini nkenerwa ku mubiri
Cyane cyane iyo wafashe ifunguro rya mu gitondo ryiza, riba ririmo intungamubiri nka Folate ,imyunyungugu ya karisiyumu ,ubutare bwa fer, Vitamini B ndetse nandi mavitamini atandukanye.
Kurya ifunguro rya mu gitondo bituma ubasha kugera ku kigero umubiri ukeneyemo intungamubiri kugira ngo ukore neza, bityo gufata iri funguro bituma ugira ubuzima bwiza.
3.Gufata ifunguro rya mu gitondo bifasha abashaka kubungabunga ibiro byabo ku kigero cyiza
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko gufata ifunguro rya mu gitondo ,bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.bityo gufata iri funguro ni imwe mu nzira nziza zo guhangana n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije ku isi.
Iyo wafashe ifunguro rya mu gitondo, bigabanya ubusambo bw’ibindi biryo no kuba waryagagura .wototera utundi tuntu twuzuyemo amasukari ushobora guhura natwo.
Nanone abahanga bavuga ko kurya iri funguro bituma wirirwa uhaze, bityo nandi mafunguro ufata akagabanuka.
4.Gufata ifunguro rya mu gitondo bituma ubwonko bugira imbaraga nyinshi, bukanarushaho gutanga umusaruro
Mu gihe utafashe ifunguro rya mu gitondo, ahanini wibasirwa n’ibibazo byo kunanirwa guturiza ku kintu kimwe, ukumva utameze neza, ibi bikaba biterwa nuko ubwonko butarimo kubona isukari ihagije.
Burya ubwonko ni kimwe mu bice by’umubiri bikoresha isukari nyinshi ndetse bukanakenera andi moko y’intungamubiri ku kigero kinini, iyo utafashe ifunguro rya mu gitondo, bibugiraho ingaruka zo kubura ibyo bukoresha ku,ari nabyo bituma butanga umusaruro ukwiye.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bana b’abanyeshuri bwagaragaje ko a bana bafata ifunguro rya mu gitondo batsinda neza kurusha abana bajya ku ishuri nta kintu bariye.
5.Gufata ifunguro rya mu gitondo bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zimwe na zimwe
Inyigo yakozwe n’abahanga mu buvuzi yagaragaje ko abantu bafatab ifunguro rya mu gitondo baba bafite ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na diyabete yo bwoko bwa kabiri, ugeraranyije n’abatarifata.
Burya gufata iri funguro rya mu gitondo biha umubiri wawe, ubushobozi n’imbaraga zo kunoza imikorere yawo bityo indwara zituruka ku mikorere mibi yawo ugatandukana nazo (metabolic disorders)