Kurira ni ubushobozi butangaje twahawe na kamere y’ubuzima cyangwa se twahawe n’lmana, niyo mpamvu ari byiza kutabikumira.
Turira tukivuka, nubwo kurira kw’impinja biterwa n’umwuka ziba zizamuye unyuze mu mazuru ukongera ugasohoka, byamubabaza nyuma akarira. Kandi iyo atarize na byo ni ikibazo cyane kuba gishamikiye mu nzira z’ubuhumekero, ariko uruhinja ntirurira ngo amarira aze bitewe n’uko amaso aba agifite ububobere buhagije bwo kuyarinda ariko iyo hashize igihe runaka amarira atangira kuza .
N’ubwo ibishamikiye ku marangamutima byahariwe abagore n’abana, nko kurira, burya abagabo barabikeneye cyane kuko imibare igaragaza ko abagabo aribo biyahura cyane mu isi. Mu Bantu 3 buyahuye,2 baba ari abagabo,ibi rero bifitanye isano no kwifunga bakanga kugaragaza amarangamutima yuko biyumva cyane cyane ajyanye n’umubabaro bigatuma batagira kurira.
Hari amoka 3 y’amarira
- Amarira yo kwitabara
Ni amarira agirwa n’ibifite ubuzima byose nk’amatungo, inyamaswa. Bavuga ko ibiti ndetse n’ibindi bimera bigira amarira yo kwitabara.
Igihe utokowe, igihe wayuye, igihe usetse amarira akaza, ayo niyo marira yitwa amarira yo kugutabara .
- Amarira yoza amaso
Ni amarira ahora abungabunga mu maso ya buri muntu wese akaba avuburwa n’udusoko tw’amarira kugira ngo ijisho rihore ribobereye, ni nayo afasha cyane ijisho mu bijyanye no kureba kwaryo, ni nayo marira adufasha gukuramo miliyoni z’imyanda ndetse na za mikorobe zishobora kugira aho zihurira n’amaso. Hari n’ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko 95% bya mikorobe zitera uburwayi bw’amaso zishobora kwicwa no kurira .
- Amarira y’amafaranga cyangwa y’ibyiyumviro
Aya marira niyo meza cyane bitewe n’intungamubiri ndetse na protein ziyarimo. Hari abahanga bagaragaje ko zikubye iziba muyandi marira ho 25%, ikindi gitangaje ni uko abantu bonyine aribyo binyabuzima bigira ubu bwoko bw’amarira. Aya ni nayo aza iyo umaze gukora bwa bwoko bwa meditation.
Iyo ubabaye cyangwa hari ikindi kintu gikomeye kibaye, aya marira niibwo aza, nibyo bajya bavuga ko ariyo matemba- buzi ahenze cyane ku isi.
Rero nujya wumva ushaka kurira ujye uyareka aze , urire uko ubishaka kose ariko witwararike ku buryo icyaguteye kurira kitazongera, mu gihe kibaye ari kibi.
Iteka iyo ubabaye nturire ukifunga, ubu bwoko bw’amarira buturikira ahatari ngombwa.
Igitabo cyitwa why humans lie to cry, hari paje ivuga ko amarira afasha kurwanya imisemburo igenga umunaniro, bigatuma umuntu aruhuka mu bwonko, cyane ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kurira bifasha ubwonko kurekura umusemburo ufasha umubiri kuruhuka .
Amarira afasha kurekura umusemburo witwa oxtos, ni umusemburo utuma umuntu agubwa neza mu mubiri no mumitekerereze, ni muri urwo rwego bishobora kugabanya umubabaro, bikongera imibereho myiza.
Hari ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kurira bifasha umwana gusinzira akaruhuka,ku Bantu bakuru bikarwanya indwara y’umutima no kwigunga, bikagera ubwo bikora no kumubyibuho.
Kurira kandi bifasha kurenga ibikuriza ukaba munini kubiruta(bifasha gukira ibikomere).
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com