Imiteja ni imboga zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, umubiri w’umuntu ukenera umunsi k’uwundi, aho muri 100g zayo usangamo Calories 41, z’ibitera imbaraga 8g, hakabamo 4g za fibres, harimo kand garama 1 y’isukari, hamwe kandi na garama 2 za poroteyine.
Mu miteja kandi tunasangamo kandi vitamin A, C na K. sizo gusa kuko tunasangamo vitamin B1, B2, B6, B9 n’imyunyungugu nk’ubutare, potasiyumu, silicon, kalisiyumu, manganese, umuringa na manyeziyumu.
Imiteja rero ifatiye runini umubiri wacu kuburyo bukurikira :
Igabanya ibyago byo kurwara Indwara z’umutima
Imiteja ikungahaye kuri flavonoids, ni myiza mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Izi flavonoid zizwiho kurinda amaraso kuvura bityo bikaba byiza mu gutuma amaraso atembera neza
Igabanya ibyago byo kuzamuka kwa Diyabete
Diyabete ni indwara isaba ko uyirwaye ahora acungana n’igipimo cy’isukari mu maraso ye. Kurya imiteja rero bigaragara ko bifasha aba barwayi kuringaniza iki gipimo. Mu cyimbo cyo gufata indi miti niba bitararenga inkombe, kurya imiteja ku buryo buhoraho byagufasha guhangana n’iyi ndwara. Imiteja ni ifunguro ryiza ku barwaye diyabete
Igabanya ibyago byo kurwara Kanseri y’amara
Kurya imiteja bigabanya utubyimba tuza mu mara dushobora kubyara kanseri y’amara. Kugabanya utwo tubyimba rero bifasha mu kurinda iyo kanseri kuko aritwo tuyibyara. Si ibyo gusa kuko no kuba harimo fibre bifasha igogorwa kugenda neza bikarinda amara kuba yananirwa
Irinda ubuhumyi
Mu miteja harimo lutein na zeaxanthin zose zizwiho kuba ingenzi mu mikorere y’amaso. Uko izi flavonoids ziba nyinshi ni nako imikorere y’amaso igenda iba myiza, kandi kuba harimo vitamin A mu miteja bituma iba ingenzi mu kurinda ubuhumyi cyane cyane bwa nijoro
Yongera Ubudahangarwa bw’umubiri
Nkuko byabonetse mu miteja dusangamo vitamin C na za flavonoids ibi byose bikaba bifatanya mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Si ibyo gusa kuko hanarimo ibisohora uburozi mu mubiri ari bwo bushobora gutera indwara zinyuranye harimo kanseri n’izindi. Urugero rwa flavonoid twavuga zibonekamo harimo catechins zirwanya guturika kw’imitsi, beta-carotene zifite akamaro kanyuranye mu mubiri.
Ituma amagufa akomera
Mu ntungamubiri ziri mu miteja dusangamo calcium ikaba izwiho kurinda amagufa kwangirika no gutuma akomera. Harimo na vitamin A, K na silicon. Ibi iyo bibaye bicye ingaruka ziba kudakomera kw’amagufa, kutaremera kwayo no kwangirika byoroshye.
Silicon ni umunyungugu udakunze kuboneka mu biribwa byinshi nyamara mu miteja ubonekamo ku rwego rwo hejuru, uyu munyu ukaba ariwo utuma amagufa yisana iyo hagize ikiyangiza.
Nubwo wacyeka ko imiteja ihuje intungamubiri n’ibishyimbo nyamara sibyo kuko yo ni ifunguro riri ukwaryo kandi rifite intungamubiri ryihariye.
Uwineza Adeline