Bamwe mubakurikiranira hafi urubanza rw’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien baravura ko ibyo arimo gusaba urukiko bisa nko gusasa imigeri.
Ubwo yitabaga urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yarubwiye ko rudafite ubushobozi bwo kumuburanisha ko ahubwo agomba kuburanishwa n’urukiko rw’ubucuruzi kuko arirwo rubifitiye ubushobozi.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Rwandatribune.com umunyamategeko akaba anunganira abandi mu Nkiko Me Murangwa Faustin Bismarck avuga ko icyaha Dr. Habumuremyi aregwa cyo gutanga sheki itazigamiwe ntaho gihuriye n’urukiko rw’ubucuruzi.
Ati ” Itegeko risobanura neza ko iyo utanze sheki itazigamiwe uhanishwa igifungo cy’imyaka itanu, naho ibyo avuga ngo ntiyubahirije amasezerano yagiranye nabo yazihaye ntibisobanutse kuko harebwa icyaha we yakoze cyo gutanga sheki itazigamiwe kuko ari ikosa rihanwa n’amategeko”.
Me Murangwa yemeza ko icyo cyaha ubwacyo ari Penal[gihanwa n’itegeko] bityo kigomba kuburanishwa n’inkiko z’ibyaha bisanzwe kuko kitajya mu nkiko z’ubucuruzi.
Ikindi nacyo avuga ko urukiko rugomba gukurikirana kaminuza yarahagarariye ko we yarahari nk’umwishingizi ko nabyo ataribyo kuko ariwe ariwe wasinye kuri ayo masheki kandi itegeko riteganya ko uwazisinye ariwe ugomba kuzibazwa”; Nk’uko Me Murangwa akomeza abivuga.
Muri uru rubanza ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Dr. Habumuremyi avuga ndetse n’abamwunganira ari ukwigiza nkana kuko nabo baziko ibyo icyaha uwo bunganira yakoze kitajya mu rukiko rw’ubucuruzi ahubwo kijya mu nkiko ziburanisha ibyaha bisanzwe.
Ibi kandi byagarutsweho n’abandi baganiriye na Rwandatribune.com batifuje ko amazina yabo atangazwa aho bavuga ko ibyo asaba ari ugusaza imigeri kuko nawe azi ukuri ko urubanza rwe rutajya mu rukiko rw’ubucuruzi ahubwo ko rugomba kuburanishwa n’inkiko ziburanisha ibyaha bisanzwe.
Ubundi se ni izihe manza zijya mu nkiko z’ubucuruzi ?
Umwunganizi muby’amategeko Murangwa Faustin Bismarck avuga ko ubundi imanza zijya mu nkiko z’ubucuruzi ari izirebana n’ubucuruzi.
Ati ” n’imanza z’abacuruzi ndetse n’izifitanye isano n’amasosiyete y’ubucuruzi n’ajyanye nayo, amasosiyete afitanye amasezerano y’ubucuruzi”.
Kuri ubu Dr Pierre Damien Habumuremyi yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba gukurirwaho igihano cy’imyaka itatu y’igifungo yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge n’ihazabu ya 892.200.000 Frw.
Ni mu gihe ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwakira ubujurire bwa Dr Habumuremyi ariko bugateshwa agaciro kuko ibyo yakoze ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi biburanishwa n’inkiko bisanzwe.
Ubwanditsi