Nyuma y’uko humvikanye inkuru nkinshi mubinyamakuru zivuga ko umuhango wo gutora Adhana mu misigiti yo mu karere ka Nyarugenge iharitswe ngo kubera ko wateraga urusaku bikabangamira uburenganzira bwa Muntu,uyu munsi ishyirahamwe ry’Abayisiramu mu Rwanda babisobanuye neza.
Ibi babisobanuriye abayisiramu mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’Abisiramu mu Rwanda (RMC) aho basobanuye ko umuhamagaro wo kwitabira iswala (Adhana),utahagaritswe,uretse kumisigiti 8 ygusa yo mumugi wa Kigali yabimenyeshejwe kuburyo bw’umwihariko.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko kurin iyo misigiti yabimenyeshejwe ,Adhana yo ku iswala yo murukerera (Alfajiri)irajya itambuka hadakoreshejwe ibyuma ndangurura majwi.naho kuyandi Masaha Adhana irakomeza nk’ibisanzwe.
Uyu mwanzuro wari wateje kutavuga rumwe mubanyagihugu ,wari wafashwe kuri uyu wa mbere ,gusa abantu ntibari bawumvise neza,icyakora kugeza ubu uyumuryango wasobanuriye imbaga nyamwishi yari iri mugihirahiro.
UMUHOZA Yves