Gushishikariza abantu kurwanya amasezerano y’Arusha
Imbere y’igitutu cya politiki n’ikigisirikare ndetse n’ukuntu abanyarwanda bari bishimiye amasezerano y’Arusha ,ubutegetsi bwa MRND ya Perezida Habyarimana Juvenal n’akazu ke bwatangiye gukoresha iturufu y’irondabwoko no gucamo abanyapolitiki ibice kugirango binjirire mu gice cyari gishigikiye Jenoside .
Abahezanguni bo muri MRND bavugaga ko bagomba kurengera Revorisiyo yo muri 59 no kwikiza Umututsi maze babigira ikintu kihutirwa mu rwego rw’igihugu .
Ni muri urwo rwego Ishyaka CDR n’ikiswe ” Pawa”( Power) byashinzwe kugirango byerekane ibibazo byo kwigaho no kugena icyakorwa cyane cyane kurwanya amasezerano y’Arusha byerekezaga mu kwibasira Abatutsi.
Kwari ugutuma Abahutu bibona mu rugamba rw’irondabwoko no kwanga Abatutsi ayo Mashyaka yarwanaga banange igitekerezo cyo kumvikana iyo kiva kikagera.
Ayo Mashyaka yagize uruhare rufatika mu guhembera amacakubiri no gukuririza irondabwoko . Hari hagambiriwe ibintu bibiri: kurwanya amasezerano y’Arusha k’uruhande rumwe no gushishikariza Abahutu kurwanya Abatutsi, aho bakundaga kugaragaza ko ibibazo byose byugarije igihugu babitewe n’Abatutsi ,bityo ko batagomba kwemera amasezerano y’Arusha ngo kuko yagombaga gutuma bagabana ubutegetsi n’Abatutsi bitaga umwanzi w’Abahutu ushaka kugarura ubuhake.
Inkubiri yo kurwanya amasezerano y’Arusha yakuranye ubugome budasanzwe. Ubuhezanguni bwa CDR na MRND bwagarutse mu kirego cy’ubugambanyi ndetse no gufatanya na FPR yitirirwaga Abatutsi cyashinjaga abatavuga rumwe na Leta.
Muri mitingi ibyo bice byagaragazaga ko amasezerano y’Arusha yari inzira ya FPR yo kwinjira mu gihugu no gufata igice kinini cy’ubutegetsi bityo ayo Mashyaka agahamagarira Abahutu kwifatanya ngo barwanye Abatutsi.
Ni muri urwo Rwego nyuma yo Gusinya amasezerano y’Arusha Perezida Habyarimana yatangiye gutinza kuyashyira mu bikorwa.
Jordane Bertrand wakurikiranye ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe yagize ati:” Perezida Habyarima hanyuma yaje gufata ingamba ziri ubutatu: yihatiye gutinza gushyira mu bikorwa amasezerano, ajora ibiyagize ahereye ku bitekerezo bifutamye bya Demokarasi, ariko nta narimwe yigeze atekereza kurekura ubutegetsi.
Intagondwa zo muri CDR na MRND zari zimushigikiye muri iyo gahunda ari nako rihembera irondabwoko, no kugaragaza Umututsi nk’umuntu ubangamiye ubutegetsi bw’uwo bitaga umubyeyi wa rubanda .
Muri rusange igikorwa cyo kurwanya amasezerano y’Arusha bikozwe n’abahezanguni bo muri CDR, MRND na MDR igice cy’aba POWER cyamaganaga imyanya yagenewe FPR cyari giherekejwe n’ukwiyongera kubugizi bwa nabi bwakorerwaga Abatutsi .
Ubukangurambaga buhereye k’urupfu rwa Perezida Ndadaye
Hari isano Nini hagati y’iterambere ry’imyiteguro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibibazo by’u Burundi byo mu Ukwakira 1993.
Urupfu rwa Perezida Ndadaye Tariki ya 21 Ukwakira 1993 rwagize ingaruka nini mu gushishikariza abantu kuzirikana ku bwoko bwabo mu Rwanda. Icengezamatwara ryakozwe n’abambari ba MRND na CDR k’urupfu rwa Perezida w’UBurundi ryatumye havuka imyumvire yatumye abantu babasha kwishora ku Buryo bworoshye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kubera imvururu zakurikiye urupfu rwa Ndadaye, bamwe mu bayobozi b’Abarundi bari bahungiye mu Rwanda, birukiye kuri Radiyo Rwanda guhamagarira abaturage kwica Abatutsi bo mu Burundi no kwanga Abatutsi bo mu Rwanda .
Ukubaho kw’izo mpunzi mu Rwanda byateye icyuka cyakuririjwe n’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’abahezanguni ba MRND na CDR.
Aba bacurabwenge bavomaga mu bibazo by’uBurundi urwitwazo rwo kwanga no guhakana amasezerano y’amahoro y’Arusha no gukarishya imvugo yatungaga agatoki umututsi witwaga umwanzi.
Jordane Bertrand we yanditse ko Urupfu rwa Ndadaye n’ibibazo by’iBurundi, byihutishije ibibazo by’amoko mu Rwanda ,binyuze mu kongerera ingufu inzego z’abahuje ibitekerezo by’irondabwoko byari byaratangiye na mbere.
Guhera icyo gihe hiyongereye icyuka cy’ubwoba bwinshi maze intagondwa za CDR na MRND ziragikoresha ndetse zinacyongerera ingufu.
Kwari ugusobanura no gusumbanisha amoko by’ubakiye mu gikorwa gifite uruhare mu kunoza ubufatanye bushya, ndetse no kongera gutunganya indi mihora uhereye ku ngengabitekerezo ishingiye ku gucamo abantu ibice bagendeye ku bwoko.
Hongeye kugaragara ibitekerezo hari bashize umwaka bitangwa na CDR ,ndetse n’uburyo bwo gusobanura ubwoko bwa Parmehutu bugarukana ingufu maze bigarura urujijo hagati y’ubwoko na Politiki rwahozeho hagati y’imyaka ya 1959 na 1973.
Alison des Forges we agaragaza ko ingufu zahagurukije imashini ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zaturutse mu bibazo by’uBurundi.
Yagize ati:”Imyumvire y’abaringa y’igice cya “Hutu power” yari ikiraro cy’abacurabwenge ba jenodide yakorewe Abatutsi yiyubakiye ” ku murambo wa Ndadaye” itangira kugaragara neza.”
Ibibazo by’uBurundi byatumye haba kw’ifatanya kw’ibice by’ibihezanguni bya MDR, PL, PSD n’ihuriro rya MRND/ CDR mu kwica no kwibasira Abatutsi mu Rwanda.
Nk’urugero umunyamakuru wa Kangura yanditse agira ati:” Iyo Ndadaye ataza Kwicwa Abatutsi bari gukomeza guhisha umukino wabo kugeza ku mperuka. Abatutsi bazishyura kugeza ku mperuka urupfu rwa Ndadaye, babishaka batabishaka.”
Abacurabwenge ba jenoside yakorewe Abatutsi batangiye gushiraho imipaka idahinduka hagati y’Abahutu n’Abatutsi bagamije kubiba amacakubiri yagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Isesengura ryakozwe ku zindi jenoside ritwereka ko uburyo bwo kwerekana itsinda ry’abanyagihugu ryose nk’umwanzi buba bugamije gusobanura mbere ubugizi bwa nabi buzabakorerwa.
Hategekimana Claude