Mu gushishikariza Abahutu kurimbura Abatutsi, ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal n’Akazu ka MRND batangiye gukora icengezamatwara mu baturage bagaragaza ko Umututsi ari umwanzi bityo ko bagomba ku mwikiza.
Kimwe mu byo bahereyeho kugirango bashimangire umugambi wabo kirimbuzi ni ibi bikurikira:
Kugaragaza igitero cya FPR Inkotanyi cyo mu 1990 nk’ikintu cyugarije ukubaho kw’Abahutu!
Mugihe ingabo za FPR zari zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda kuwa 1 Ukwakira 1990, nyuma yaho perezida Habyarimana yari yangiye impunzi gutaha avuga ko u Rwanda ari ruto rutabasha kuzakira ndetse akabigereranya n’ikirahure cy’uzuye amazi, ubutegetsi bwa MRND bwatangiye gukora icengezamatwara ry’ibanze mu rwego rwo gukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko.
Guhera mu Ukwakirwa 1990 imvugo ziganisha ku macakubiri ashingiye ku moko zarubuwe ku buryo buhoraho kandi budasanzwe, aho abahezanguni ba MRND bavugaga ko bashaka kunga ubumwe bw’Abahutu bwahungabanye.
Mu 1990 Perezida Habyarimana yatangaje amagambo y’uzuyemo urwango agira ati: ” Aho guhara agace gato k’ubutaka bwacu niyo kaba gato gute,twahitamo ku rwana kugera ku Muntu wanyuma mbere yo kureka igihugu cyacu kigasenywa ,kuko Abatutsi bashaka kugarura Ubuhake n’Ubwami . “
Intego nyamukuru y’iyi mvugo kwari ugutuma abantu barenga inyungu zitatanye hagamijwe gushaka abashyigikira iki gitekerezo ku buryo bw’umwihariko aya mayeri y’ubukangurambaga akagaragarira mu mvugo igamije gutunga agatoki no kugaragaza abateza intambara, ibagaragaza mu ndorerwamo y’ubwoko bwabo ibi bikaba byari bigamije kugaragaza Umututsi nk’umwanzi w’igihugu washoje intambara ku Bahutu .
Iyi Mvugo igaragaza kandi ikoreshwa ry’amacakubiri ashingiye ku moko ryari ryubakiyeho aho ubutegetsi bwa Habyarimana bwashakaga kugaragaza ko iyo ntambara yari ishingiye ku guhangana hagati ya Hutu- Tutsi kandi agaha uruhande rumwe ibikorwa byiza urundi akaruha ibikorwa bibi.
Iyo ntambara yari yatangiye ukwakira 1990 yabaye igikoresho cya mbere kifashishijwe na Perezida Habyarimana n’Akazu ka MRND mu gushishikariza abaturage benshi kwibasira no guhohotera Abatutsi.
Inyandiko ya Innocent Nsengimana umuhezanguni wo muri MRND nayo irabigaragaza.
Yagiraga iti:” Iterwa ry’u Rwanda guhera Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ni ibitekerezo byo hambere birwanya amategeko,ni ugukumbura ubuhake gushishikaye, kurwanya demokarasi, ni ukugerageza kwinjiza mu mateka inzozi zo kugarura ukwikanyiza kwa banyakamwe b’Abahamite( Tutsi) kuri ba nyamwinshi b’Ababantu(Hutu).”
Ikinyamakuru Umurwanashaka nacyo kiti:” Abatutsi bafite inyota y’amaraso n’ubutegetsi , barashaka guhatira rubanda nyamwinshi ukwikanyiza kwabo bakoresheje uruhembe rw’umuheto n’imbunda.”
Birumvikana ko izo mvugo zari zuzuye ibitekerezo biteshya agaciro Abatutsi haganijwe kubashumuriza Abahutu.
Aya magambo kandi agaragaza ko agace kayo kanini gasubiramo ijambo ryavuzwe ku itariki ya 1 Ugushyingo 1990 na Perezida Habyarimana.
Bigaragaza kandi ko gukoresha amagambo nka ” inyota cyangwa ubushotoranyi bw’Abatutsi, akababaro ka Rubanda Nyamwinshi, ukugaruka ku buhake, igitero hima-Tutsi n’ibindi byaganishaga mu kubibi urwango ku batutsi.
Hassan Ngeze umwe mu banyamakuru bari baracengewe no kwenyegeza irondabwoko, yaranditse agira ati:” icyo Tuzi ni uko kubera Revorisiyo ya 1959, Nyamwinshi yabashije gusubirana igihugu cyayo cyari cyaribwe n’itsinda ry’Abatutsi, ryari ryarakigaruriye imyaka 400 yose. Niba ibintu bikomeje gutya, biradusaba indi Revolution nk’iyo mu wa 1959 kugirango Nyamwinshi isubirane ibyayo.”
Muri uko kwerekana Abatutsi nk’ikibazo , itangazamakuru ry’akazu ka MRND na Habyarimana ryashakaga guha igisobanuro n’injyana y’ibyarimo gukorwa.
Uko gutondekanya ibya Politiki nka demokarasi n’ubuhake, Nyamwinshi na Nyamuke, abanyagihugu n’abanyamahanga bigaragaza ko umurimo w’ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi wari umaze kugera ku rwego rwo hejuru rushoboka.
Muri nimero y’ikinyamakuru Kangura yasohotse muri Werurwe 1991, ni ukuvuga amezi atanu nyuma yuko FPR itangiza urugamba rwo kwibohora, yahereye ku mahame yitiriwe ko ari ay’ubuhanga n’umuco kugirango gishimangire ukunyurana kw’amatsinda abantu bakomokamo .
Cyagize kiti:” Twumvikane rwose ,ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi ni ukuri mu Rwanda n’ubwo bitaragera aho gutemagurana n’umuhoro. Abarimu bo muri campus y’inyakinama ,bemeje ko iyi ntambara ari iy’Abatutsi batera Abahutu. Kuyitsinda mu rwego rwa Politiki , n’urwagisirikare bisaba ko impande zombi zigaragazwa kandi zikemerwa. Bityo tuzashikirana uko turi. Ibitari ibyo ntacyo tuzageraho nidukomeza kuvanga ibintu bitavangwa. Bahutu murashishoze mukomeze Ubumwe, ibihe birakomeye mwituma Nyamwinshi agera aho arimburwa. Namwe batutsi nimugire ubutwari bwo kuba icyo muri cyo, mwirwaneho ariko ntagushaka kwihisha.”
Habyarimana n’akazu ke ka MRND bashishikarije abantu gushinga ibinyamakuru byacengewe n’irondabwoko no gushishikariza abantu ko umwanzi ari umutsi maze havuka ibinyamakuru by’ibihezanguni nka Kangura ya Ngeze Hassan byavomaga mu bigega by’ubucuruzi bw’inzangano n’amoko . Ibi byose bikaba byarashyaga bishyira ku mugambi mubisha wa MRND n’akazu ka Habyarimana wo kurimbura Abatutsi.
Nubwo ibimenyetso by’akaga gakaze byagaragaraga guhera mu 1990 abaturage bo hasi ntibari bafite ibitekerezo bifatika ku bibazo byariho .
Ku bibashishikariza byasabye abahezanguni bo muri MRND na CDR kwegeranya ingufu zishoboka kugirango icyari kigambiriwe ariyo Jenoside yo kumaraho Abatutsi izashyirwe mu bikorwa.
Hategekimana Claude