Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kwikanga ibitero bya M23 bishobora kongera kubura mu gihe kiri imbere.
Mu nama y’Abaminisiritiri yateranye kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ingabo Jean Pirre Bemba, yavuze ko M23 iri muri gahunda yo kongera kubura imirwani, ikagaba ibitero bikomeye ku ngabo za Leta FARDC.
Jean Pierre Bemba, yakomeje avuga M23 iri kongera umubare w’abarwanyi muri Rutshuru na Masini ndetse ko iri kwakira izindi ntwaro zikomeye , gusa yongeraho ko n’ubwo M23 iri muri iyo myiteguro, Ingabo za Leta FARDC nazo ziryamiye amajanja ndetse ko zamaze kongera ubushobozi bwazo, ngo kuburyo ziteguye guhashya uyu mutwe zikawirukana ku butaka bwa Congo.
Ati:’’ Imyiteguro ya M23 igamije kongera kubura imirwano irarimbanyije. Ubu M23 iri kongera abarwanyi benshi muri Rutshuru na Masisi hamwe n’zindi ntwaro zikomeye,Gusa ingabo zacu FARDC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru, nazo ziryamiye amajanja kandi ubu zongereye ubushobozi ku buryo ziteguye guhashya no gusubiza inyuma M23.”
Jean Pierre Bemba, yakomeje avuga ko M23, ubu yamaze gusubira mu gace ka Kiwanja n’utundi duce two muri teritwari ya Rutshuru, aho iri kugirana ibiganiro bitandukanye n’abaturage ,ibasaba kuyishyigikira no kuyijya inyuma ndetse ikabizeza ko itazongera gukora ikosa ryo gusubira inyuma.
Muri iyo nama kandi, hanibanzwe ku biheruka gutangazwa na Beltrand bisimwa Umuyobozi mukuru wa ARC/M23 ushinjwe ibya politiki ,uhruka gutangaza ko “n’ubwo Kinshasa yakwemera ibiganiro ikanashyiraho umukono, M23 itapfa kubyizera ,bitewe n’uko mu bihe byashyize, hari andi masezerano bagiranye ariko birangira Kinshasa itayubahirije”.
Jean Pierre Bemba,yavuze ko ibi byose, ibyatangajwe na Beltarnd bisimwa, bishimangira ko umutwe wa M23 witeguye kongera kubura imirwano ukagaba ibindi ibitero bikomeye ku ngabo za Leta FARDC mu gihe gito kiri imbere.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com